Amateka: JOSEPH STALIN AHEMUKIRA INCUTI YE MAGARA

(Guhemukirwa ninshuti yawe bitera agahinda)

Kwitaliki nkiyi ya 12.11.1927 Joseph Stalin umuyobozi w’ikirenga waba Soviet umwicanyi n’umugome kuri bamwe, intwari n’umucunguzi kubanda yakoze igikorwa kigayitse mu mateka ye yose.

Yirukanishihe anahambiriza mu genziwe akaba nicutiye magara ntutsige batangiranye urugamba rwo gushinga ishyaka rya gi communisist.Leon Trotsky.

Uyu Leon Trotsky nigitangaza numugabo wicishije bugufi akagira ubwenge n’ubushishozi mu kazi yakoze, ari mu bateguye umugambi wo gukora revolution yitswe Bolshevik revolution yo 1917 mubu Russia igasiga ingoma yaba Tsar nubwami bwabo ihirimye, aya mateka nzayakubwira! We nabagenzibe barimo umusangirangendo Joseph Stalin bagahita batangiza igihugu gishya cyamahame nimirongo ya gi communisist, ariko nabo ibi bitekerezo bari babikomoye kuri Lenin na Karl MarxUyu Leon Trotsky yahise atangira urugendo rwo kubaka ubu Russia mu bitekererezo nubuhanga bwe bwite, mu mishinga itangaje nibikorwa remezo maze ubu Russia butangira gutera imbere.Gusa umusangira ngendo we wakoreraga mu gicucu cye Joseph Stalin atangira kujya amwiba imishinga akayiyitirira, iyindi akayita ibitekerezo bifutamye bitagira aho bigeza aba communist, ubwo guhangana bitangiriraho batangira guhiganwa ubutwari nka Rwabugiri na Rwanyonga.

Biza kurangira Joseph Stalin wari indyarya akagira amayeri yigitangaza kandi agakoresha ubutasi yari yarishingiye bwaje kwitwa KGB atangiye kwandagaza mugenziwe amusebya ndetse amwangisha abaturage kukigero aba Russia bose bamugize igicibwa.

Abatangiranye urugendo rwo kubohora igihugu bagikura kumwami nabo batangira urundi rugendo rwo guhigana hasi hejuru.Ibyo byose byakomeje kuba ibanga rya politic kugeza ishyano ricikiye kurucunshu mu mwaka 1945 ubwo umwongereza Eric Arthur wihimbye George Orwell yabatamazaga mugitabo yanditse akakita Animal farm.

Iki gitabo kitagira uko gisa kikigwa nabashaka kumenya bose cyane cyane abihebeye ubuvanganzo bwo mu cyongereza, yacyandikanye ubudasa nubushishozi mu myandikire, kuburyo gufindura ko yavugaga Stalin na Trotsky byasabye ubundi buhanga kuri benshi.

About NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY

Journalist and Developer of Isiyose.rw

View all posts by NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *