Amateka y’umuhanzi Garou

Garou ni umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa Filimi, amazina ye bwite ni Pierre Garand.

Yavukiye I Sherbooker, Quebec ni mu gihugu  cya Canada akaba anafite ubwenegihugu bwa Canada.

Yavutse kuwa 26 Kamena 1972.

Garou ni umuririmbyi mu njyana ya Pop akaba azi gucuranga Piano, gitari n’inanga(Trumpet) umuziki nk’umwuga yawutangiye 1997.

Garou yatangiye acuranga gitari ubwo yari afite imyaka itatu y’ubukure abikuye kuri papa we nawe wayicurangaga cyane.

1992 Garou yagiye mu gisirikare ahita anashinga bande yitwaga Untouchables. Mu 1997 ubwo yaririmbaga mu kabari kari I Sherbooker ku ivuko yakunzwe n’umukire Luc Plamondon amujyana kuririmba muri Notre Dame de Paris, ibi byahise bimuhindura icyamamare.

Album ye ya mbere yitwa Seul ni yo album yaguzwe cyane mu bufaransa mu 2001.

2003 Yakoze live album aho yongeye kugaragaza ubuhanga buhanitse mu muziki.

Garou kandi yaririmbye indirimbo ya Jean Pierre Ferland yitwa “Un peu plus haut, un peu plus loin” mu muhango wo gufungura 2010 Winter Olympics I Vancouver, British Columbia.

Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi(Collaborations) ni nyinshi gusa izamamaye twavuga “Belle” yakoranye na Luc Plamondon, Sous le vent yakoranye na Celine Dion muri 2000, La Riviere de notre enfance yakoranye na Michel Sardou na Tue s comme ca yakoranye na Marilou.

Mu bundi buzima Garou afite umwana umwe w’umukobwa witwa Emelie yamubyaranye n’uwari umukunzi we akaba n’umunyamideri Ulrika nyuma yo gutandukana na Ulrika yagiye mu rukundo n’umushyushyarugamba akaba n’umuririmbyi wo muri Yemeni witwa Arwa Jassem uzwi nka Lahlouba.

Kuva 2007 kugeza Kamena 2010 yakundanaga na Lorie.

Afite album 10 iya mbere yasohotse 2000 yitwa Seul iya nyuma yasohotse umwaka ushize(2019) yitwa Soul City.

Indirimbo Seul ya Garou

About NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY

Journalist and Developer of Isiyose.rw

View all posts by NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *