Amb. Olivier NDUHUNGIREHE yavuze ikimuri ku mutima nyuma yo kwirukanwa ku mirimo ye

Ku munsi w’ejo mu masaha ya nijoro nibwo hamenyekanye inkuru ku isezererwa ry’uwari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Ambassador Olivier Nduhungirehe binyujijwe mu itangazo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME rigashyirwaho umukono na Minisitiri w’intebe Edouard NGIRENTE. Nduhungirehe rero yagize icyo atangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter.

Ni mu magambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ariko tugenekerereje mu Kinyarwanda akaba yagize ati;” Ndashimira cyane Nyakubahwa Paul Kagame ku kizere gikomeye yangiriye mu myaka ibiri n’igice ishize igihe nari mfite inshingano nka Minisitiri wa leta karere ka Afurika y’iburasirazuba. Ni umutima ukunze nzakomeza gufasha igihugu cyange mu bindi.”

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa bamwe bamushimira ku byo yagezeho.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *