Abakobwa bakunze kuvuga ku bahungu bakundana ingeso zitandukanye mu rukundo nyamara bamwe uko buri wese muri bo yitwara ni byo
bituma yizerwa cyangwa agatakarizwa icyizere imbere y’umukunzi we bikaba byanabaviramo gutandukana burundu
Iyi nkuru ntabwo itunga agatoki abahungu gusa ahubwo iribanda ku kugira inama abakobwa icyo bagenderaho bahitamo umugabo w’icyitegererezo. Si ibyo gusa kuko iranagira inama abahungu uko akubaka umubano uhamye n’abakunzi babo
Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo
Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n’umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.
Iteka ahora atekereza uwo akunda
Umusore uhamye burya aba ari n’umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w’icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.
Yifuza ko buri wese yamenya ko mukundana
Umusore uhamye uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agaho yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.
Atuma umukobwa yigirira icyizere
Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wawundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n’icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa
nawe yikunda birushijeho.
Ni indakemwa mu mico no mu myifatire
Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y’ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi,
si indyarya kandi aba akuze bihagije kuburyo azi kuba m’ubunyangamugayo.
Ashyira umukobwa mu mishinga ye
Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw’imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mubyo atekereza mu hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure.
Nta soni afite zo kugira ejo hazaza arikumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.
Ntabwo yiyoberanya
Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nkaho bakunze yewe n’igihe atariko biri, Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by’ukurintabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n’umukunzi we.
Icyitonderwa: Niba nawe uri umusore ukaba urimo utereta inkumi, niba udafite ibi tumaze kuvaga haruguru biragoye ko umukobwa utereta azakwizera bityo bikaba byaba byiza utangiye kubyitoza kugirango uzagire urukundo ruhamye. Mukobwa nawe menya kureba umusore ubereye kandi wo kwizerwa kugirango uzubake ruhame.