BREAKING NEWS: Gicumbi hamaze kugaragara abarwayi banduye Coronavirus

None tariki ya 11 Mata 2020 mu Karere ka Gicumbi hamaze kugaragara abarwayi 6 banduye Coronavirus.

Nkuko byatangajwe na Radio Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr Ntihabose Killy Colneille yatangajeko mu Karere ka Gicumbi hamaze kugaragara abarwayi 6 barimo:

-Umuntu 1 wafatiwe ku mupaka wa Gatuna

-undi muntu 1 wari mu kato wamaze kuvanwamo akajyanwa kuvurwa

-Abandi bantu 4 bagize umuryango w’umuyobozi wa I&M Bank

-Umuntu 1 wahuye n’umugabo witwa Gatoto w’umushoferi

Ijwi rya Dr NTIHABOSE corneille atangaza abanduye muri Gicumbi

Dr NTIHABOSE yatangaje ko gutangaza ibi atari ukwica amategeko ya kiganga ahubwo ari ugutabara ubuzima bw’abanyarwanda benshi. Yakomeje asaba abantu bose bahuye n’aba banduye kwishyira mu kato ndetse bagahamagara ubufasha bakabapima kugira ngo barebe ko batandujwe nabo.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *