Breaking: Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yitabye Imana

Pierre Nkurunziza wabaye perezida w’u Burundi yitabye Imana ariko ntiyazize COVID-19 nk’uko byahwihwiswaga ,Menya ukuri kucyamwishe.

Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye kuri uyu wa kabiri ubwo Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter rivuga ko Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yari arwariye ku bitaro bya Karuzi mu Burundi, akaba yitabye Imana biturutse ku guhagarara k’umutima (arrêt cardiaque).

Iryo tangazo riravuga ko ku wa gatandatu tariki 06 Kamena 2020 Pierre Nkurunziza yari muzima areba umukino wa Volleyball waberaga i Ngozi mu gihugu cy’u Burundi.
Icyakora uwo munsi mu ijoro rishyira ku cyumweru ngo nibwo yumvise atameze neza, ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Karuzi.

Aya makuru akomeza avuga ko Kuri iki cyumweru Taliki 07 Kamena 2020 ngo yari yorohewe, aganira n’abari kumwe na we nk’inshuti ze n’umuryango, icyakora bukeye bwaho kuri uyu wa mbere mu masaha y’igitondo arushaho kuremba, umutima urahagarara bimuviramo kwitaba Imana mu buryo butunguranye.

Pierre Nkurunziza yavutse tariki 18 Ukuboza 1963, yabaye Perezida w’iguhugu cy’u Burundi kuva muri 2005 akaba yari aherutse kubona umusimbura mu minsi yashize kuri uwo mwanya ari we Général Evariste Ndayishimiye wari n’inshuti ye cyane.

Général Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi mu matora yabaye tariki 20 Gicurasi 2020.
Nkurunziza yari amaze imyaka 15 ayobora u Burundi.
Byari biteganyijwe ko azashyikiriza Gen Ndayishimiye ubutegetsi mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka wa 2020 ariko Imana yamuhamagaye imukunze uwo muhango utabaye nk’uko byari biteganyijwe .

Imana imuhe iruhuko ridashira.

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *