Byinshi ku bwirakabiri bugiye kuba ku isi mu kanya gato aho mu kirere haraboneka ikintu kidasanzwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 21/06/2020 ku isi hateganyijwe ubwirakabiri aho abatuye isi baza kureba igisa n’impeta y’umuriro (ring fire).

Ubu bwirakabiri buteganyijwe gutangira ku isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda ngo buraza kubonwa cyane n’abari muri Afurika yo hagati no muri Aziya.

Ubwo ubu bwirakabiri buraba buba ukwezi kuraba kuri hagati y’isi n’izuba ku buryo kubona urumuri rw’izuba ku isi biraba bigoranye kuko ukwezi kuraba gukingirije izuba ku gice kingana na 99%.

Ni ku nshuro ya 15 ubwirakabiri bugiye kuba muri iki kinyejana cya 21. Uyu munsi kandi abahanga mu bumenyi bw’isi bemeza ko amanywa aba maremare gusumba ijoro.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

2 Comments on “Byinshi ku bwirakabiri bugiye kuba ku isi mu kanya gato aho mu kirere haraboneka ikintu kidasanzwe”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *