COVID-19: Abarimu bo mu karere ka Rutsiro batanze inkunga yo gufasha abaturage kugura ibiribwa

Uyu munsi kuwa 10 Mata 2020 nibwo Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza w’akarere ka Rutsiro Madamu Musabyemariya Marie Chantal yakiriye inkunga y’amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi makumyabiri na bitandatu. 

Aya mafaranga ni ayateranijwe n’abarimu ndetse n’abandi bakora mu nzego z’uburezi mu karere ka Rutsiro akaba ari ayo kuguramo ibiribwa byo gufasha abaturage badafite ibyo kurya muri ibi bihe bya Korona virusi bari muri aka karere. 

Mu nyandiko igaragaza ihererekanywa aya mafaranga yanyujijwe kuri konti ya Bapfakurera Athanase usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kabitovu uyu akaba yaratoranijwe na bagenzi be. 

Akarere ka Rutsiro kabaye akarere ka mbere mu Rwanda abarezi n’abandi bakora muri serivise z’uburezi bakusanyije inkunga ifasha abadafite ibyo kurya muri iyi minsi yo kuguma mu rugo nk’ imwe mu ngamba zo kurwanya ikwirakwira rya Korona Virusi. 

About NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY

Journalist and Developer of Isiyose.rw

View all posts by NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *