Covid-19: Itorero ry’Abadventiste rya Bwuzuri kwisonga muri field y’amajyaruguru mu kurinda abizera baryo inzara babaha ibyo kurya.

Itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi rya Bwuzuri riherereye mu karere ka Musanze intara y’ivugabutumwa ya Bwuzuri muri field y’amajyaruguru naryo ryafashije abizera baryo mu kubarinda inzara babaha ibyo kurya muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya covid-19

Nyuma yuko leta y’igihugu cyu Rwanda ishyizeho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya coronavirus harimo kuguma murugo ndetse no guhagarika imirimo abaturage benshi bagaragaje ko bafite impungenge yo kuzahura n’inzara bitewe nuko bahagaritse imirimo bakuragamo ibibatunga.

Kuri uyu wa gatatu w’isabato tariki 31 werurwe 2020 abayobozi b’itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi rya Bwuzuri bagaragaye bafite ibyo kurya bagenda bazenguruka mungo zabizera babo bigaragara ko bafite ikibazo cyo kutabona ibyo kurya bitewe nuko imirimo yahagaze bakabaha ibyo kurya.

Abadventiste nabo bakaba bunga murya leta yu Rwanda mu gushishikariza abizera babo kuguma mungo zabo birinda kujya gusengera hirya no hino kugira ngo batandura cyangwa ngo bakwirakwize iki cyorezo cya coronavirus bakaba basaba abizera babo ko bakomeza gusengera mungo zabo bagasenga nk’umuryango gusa kandi bakanakurikira ibibwiriza byihumure bagenda banyuza kuma radiyo atandukanye harimo na radio y’abadventiste ijwi ryibyiringiro.

Mbere yuko kandi itorero rya Bwuzuri ritangiye iki gikorwa cyo gufasha abizera baryo byakomeje kugaragara ko hari abizera bamwe na bamwe nabo hagati yabo bakomeje kugaragarizanya urukundo bafashanya ubwabo uwo babona udafite ikimutunga bakamufasha.

abahawe ibibatunga bashimiye ubuyobozi bw’itorero rya Bwuzuri kuba baratekereje iki gikorwa cyo gufasha abizera baryo muri ikigihe barimo kigoye cyo guhangana nicyorezo cya coronavirus bati “Uwiteka akomeze agwize urukundo mu itorero ryayo kandi mbere na mbere Imana”

8 Comments on “Covid-19: Itorero ry’Abadventiste rya Bwuzuri kwisonga muri field y’amajyaruguru mu kurinda abizera baryo inzara babaha ibyo kurya.”

  1. Uwiteka abakomereze impano nziza kdi muri Abasamariya beza . Aho mwakuye yesu ahasigare kdi mu nzu zanyu ntihakabure ibyo kwakira abashyitsi no gutanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *