Covid-19: kuwa 13/06/2020 mu Rwanda habonetse umubare w’abarwayi 31 hakira 11

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 kamena 2020 habonetse abarwayi ba koronavirus bagera kuri 31 bakaba bagaragaye mu karere ka Rusizi ndetse no kumupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya wa Rusumo.

Abo barwayi bagaragaye kuri uyumunsi bakaba babonetse mu bipimo bisaga 2043 byari byafashwe uyumunsi mu gihugu hose hakagaragaramo abarwayi 31 umubare usa naho ari munini cyane ugereranije nimibare yabarwayi yarisanzwe igaragara muyindi minsi.

kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi bose hamwe 541 hakaba hamaze gukira 332 harimo na 11 bakize uyumunsi naho abakirwaye ni 207 mugihe abamaze gupfa ari 2 gusa.

leta yu Rwanda irakomeza gushishikariza abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na reta zo kurwanya icyorezo cya coronavirus kugira ngo kizabashe gucika mugihugu cyu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *