DR Congo ahitwa Mbandaka ebola ihitanye bane byihuse

Hemejwe ko habonetse abantu bashya banduye indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’ubuzima Eteni Longondo yavuze ko abantu bane bapfuye bishwe n’iyi virus mu burengerazuba mu mujyi wa Mbandaka, ufite abaturage bagera kuri miliyoni imwe.

Uyu mujyi uri ku ntera irenze 1,000Km uvuye ahahoze izingiro ry’iyi ndwara mu burasirazuba bwa DR Congo mu duce twa Beni.

Mu kwezi kwa kane, leta ya DR Congo yatewe ishema no gutangaza ko iyi Ebola ya kabiri mbi cyane ibayeho ku isi yibasiye iki gihugu yacitse, ariko ubu habonetse ubwandu bushya.

Abantu barenga 2,000 bishwe n’iyi ndwara kuva mu kwezi kwa munani mu 2018.

DR Congo kandi ubu – kimwe n’ibindi bihugu – yugarijwe na coronavirus, abantu barenga 3,000 bakaba bamaze kuyandura mu gihugu.

Mbandaka yaherukaga kuvugwamo Ebola mu 2018 aho abantu 33 yabishe muri uyu mujyi no mu ntara urimo ya Équateur.

Umwaka ushize ubwo iyi ndwara yageraga mu ntara za Kivu zombi mu burasirazuba bwa DR Congo byateje impagarara ku mipaka y’iki gihugu n’u Burundi n’u Rwanda.

Imigenderanire no guhahirana kw’ibi bihugu biciye kuri iyi mipaka byakomwe mu nkokora, abanyeshuri bo mu Rwanda bigaga i Goma babuzwa gusubirayo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, ryatanze urukingo rw’iyi ndwara rwahawe abantu batandukanye mu burasirazuba bwa Congo, mu Rwanda no mu Burundi.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye mu kwezi kwa munani 2018, kikaba kiza ku mwanya wa kabiri mu byahitanye abantu benshi.Abantu barenga ibihumbi bibiri bahasize ubuzima.

Kuwa 03 Werurwe 2020 nibwo Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu kigo yari arwariyemo.

OMS yiteguraga gutangaza ko iyi ndwara itakirangwa muri Kongo ariko nyuma y’umwaka umwe n’igice Ebola yongeye kugaragara muri iki gihugu -ku nshuro ya cumi mu mateka yacyo.

Ubwo uyu murwayi wa nyuma wa Ebola yasezererwaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, ahantu yavurirwaga,abakora mu bikorwa by’ubuvuzi bagaragaye babyina mu mihanda yo mu mujyi wa Beni.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko abakozi mu by’ubuvuzi bari imbere mu rugamba rwo guhangana na Ebola, ari intwari mu rwego rw’ubuzima.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riherutse gutangaza ko urwego rw’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rucyeneye ubufasha bwihutirwa, bitihise ejo hazaza h’abana hakajya mu kaga.

Uyu muryango wavuze ko iki gihugu kigari kandi kirangwamo umutekano mucye, kiri kugorwa no guhangana n’indwara eshanu icyarimwe malaria, iseru, cholera, coronavirus na Ebola iri kuhashira ubu.

Mu mwaka ushize, hatangajwe abantu bagera kuri miliyoni 16.5 barwaye malaria muri DR Congo.

Muri uwo mwaka kandi, iki gihugu cyanibasiwe n’icyorezo cy’iseru cya mbere kibi cyane ku isi – cyishe abana babarirwa mu bihumbi bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Cholera yo ikunze kugaragara muri iki gihugu, mu mwaka ushize abantu barenga 30,000 bakaba barayirwaye.

DR Congo iracyahanganye n’icyorezo cy’indwara ya Ebola mu burasirazuba.

Ako karere k’uburasirazuba bw’igihugu karangwamo imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo, ndetse abaturage bagera kuri miliyoni imwe bataye izabo.

None ubu hagezeyo na Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *