Ese nawe ujya wibaza ibi bibazo?


Umunsi ku munsi hari ibibazo umuntu agomba kwibaza kandi akabibonera ibisubizo kuko bitanga icyerekezo cy’ejo hazaza.


Ese wowe ujya ufata umwanya wo kuganira nawe ubwawe?

Nonese ujya wibaza bimwe muri ibi bibazo bikurikira?

Ni ba ubyibaza se ujya ubibonera ibisubizo?

Hari icyo bigufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi se?


Buri munsi uko ubyutse, ni ingenzi kwibaza bimwe muri ibi bibazo byaba ngombwa ibibazo n’ibisubizo ukabyandika ahantu kugira ngo bizagufashe ikindi gihe uzabikenera.

Ese, aka kanya ndimo kwiyumva gute ?

Iki ni ikibazo cyiza kandi cy’ingenzi, kubera ko uko ubyutse wiyumva ni byo bigena imbaraga n’umurava uririrwana uwo munsi. Ni ahawe ho kwibaza iki kibazo ndetse ukanisubiza utibeshye cyangwa ngo wibere(kubera). Mu gihe usanze utameze neza, ugashaka impamvu irimo kubitera ndetse ugashaka n’umuti wa byo.

Ese, ni iki nateganyije gukora uyu munsi.


Ni byiza kandi ni ngombwa gutangira umunsi ufite urutonde rw’ibyo ugomba gukora muri uwo munsi, ndetse wagera ku musozo w’umunsi, ukareba kuri rwa rutonde ni ba ibyo wari wateganyije byakozwe, ibitakozwe ukareba impamvu bitakozwe.

Ese, mu byo nateganyije gukora, ni iki kitihutirwa cyane?


Hari igihe ukora urutonde rw’ibintu byinshi ukeneye gukora ariko nyamara byose bitihutirwa ako kanya. Iyo udafashe umwanya wo gutoranya ngo umenye ibyihutirwa n’ibitihutirwa, hari igihe uhugira ku bitihutirwa ibyihutirwaga umunsi ukarangira bidakozwe.
Ni byiza gufata umwanya wo gushyira ku ruhande ibitihutirwa, ugasigarana urutonde rw’ibyihutirwa ndetse ugaharanira no kubikora.

Ese, ni ikihe kintu nakora uyu munsi ngo ndusheho kwigaragariza Urukundo?


Urukundo ni ikintu gikomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ese wowe, ujya ufata umwanya wo kwigaragariza Urukundo? Buri munsi, ni byiza guteganya muri gahunda y’umunsi umwanya wo kwiyitaho.

Kwiyitaho birimo ingeri nyinshi; kuruhuka, imyitozo ngororamubiri, kwiganiriza,…


Abenshi batwarwa n’akazi bakiyibagirwa kandi mu by’ukuri ikintu cya mbere tugomba kuzirikana ari uko, igihe tudafite ubuzima n’ibindi tutabishobora.

Ese ni iki wishimira/ushimira uyu munsi?


Iki ni ikibazo cy’ingenzi kandi gikomeye cyane. Ni byiza kugira byibura ibintu bitanu ushimira Imana cyangwa se wishimira buri gitondo uko ubyutse.


Hari ibindi bibazo ugomba kubanza kwibaza ndetse no gusubiza mbere yo kuryama nijoro.

Ese, ibyo nateganyije gukora uyu munsi nabikoze?


Iki ni ikibazo ugomba kwibaza ndetse ugasubiza ugendeye kuri rwa rutonde wari wakoze mu gitondo, ibitagezweho ugashaka impamvu bitakozwe.

Ese, ni iki nishimira/nshimira ku byambayeho uyu munsi?


Nk’uko ari ingenzi gutangira umunsi ushimira, ni byiza na none kuwusoza ushimira kuko bitera Ibyishimo mu mutima bikagufasha kuruhuka neza.

Ese, ni iki ngomba gukosora?


Nk’umuntu, amakosa ni ikintu tubana na cyo buri munsi. Ni byiza kwisuzuma ukareba aho utakoze neza uwo munsi, ndetse ugafata n’ingamba zo gukosora ibitagenze neza.

Ese, uyu munsi nize iki?


Iri ni ihame buri muntu agomba kwimika. Ugendeye ku byakubayeho uwo munsi, bibe byiza cyangwa bibi, bibe bishimishije cyangwa bibabaje, buri munsi ugomba kugusigira isomo rikomeye rigufasha mu buzima buri imbere.

Ese, ni iki ngomba kurekura?


Mu buzima, ni byiza gukora ndetse watsindwa ntucike intege, ukongera ugahaguruka ugakomerezaho. Gusa, hari igihe biba ngombwa kurekura. Mu gihe wisuzumye ugasanga icyo uri gukora kidashoboka cyangwa se warafashe icyerekezo kitari cyo, ni byiza gufata umwanzuro wo kurekura. Biragora kurekura, biragora gutangira bundi bushya, ariko bigufasha kudakomeza guta igihe ku bitari ngombwa.


Ni ahanjye, ni ahawe ndetse ni ahacu ho kwisuzuma, tukibaza ibibazo bikwiriye buri munsi ndetse tukiha ibisubizo bikwiriye, byose bigamije kudufasha gukora ibikwiye ndetse no kugana aheza.

Ku bisobanuro birambuye, wasoma izi mbuga zikurikira:

  1. Rezzan, H(2016). 20 Powerful Questions to Ask Yourself Daily. Available at: http://www.artofwellbeing.com/2016/07/01/25-powerful-questions-ask-daily/. Accessed 24th July 2020.
  2. David, K(2020). 30 Thought-Provoking Questions You Should Ask Yourself Every Day. Available at: https://www.lifehack.org/articles/communication/30-thought-provoking-questions-you-should-ask-yourself-every-day.html. Accessed 24th July 2020.
  3. Destination innovation (2020). QUESTIONS TO ASK YOURSELF EVERY DAY. Available at: https://www.destination-innovation.com/questions-to-ask-yourself-every-day/. Accessed 24th July 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *