Ese wari uzi ko Imihangayiko/guhangayika ari Umugisha?



Ushobora kuba utangaye cyangwa utangajwe n’umutwe w’iyi nkuru ariko ni ukuri.


Guhangayika benshi twita “Anxiety” mu rurimi rw’icyongereza ni impano ikomeye n’ubwo abenshi tubifata nk’umuvumo.


Ukuri guhari ni uko guhangayika byonyine atari ikibazo ahubwo biba bishaka kutwereka ko hari ikitagenda neza mu buzima bwacu kandi gikeneye umuti.

Benshi turwana no guhangana n’ibimenyetso bitugaragaraho iyo duhangayitse kandi nyamara twirengagije impamvu nyamukuru iri gutera ibyo bimenyetso.


Guhangayika bishobora guterwa n’ikintu runaka cyakubayeho utarabasha kwakira cyangwa kwibagirwa cyangwa se bigaterwa n’umuntu runaka wagukoreye ikintu kibi utarabasha kubabarira.


Ushobora guhangana n’iki kibazo wemera kwakira ubutumwa ugezwaho bw’uko hari ikitagenda mu buzima bwawe, ugashaka impamvu nyamukuru ibitera ndetse ugaharanira kuyikemura.


Ni ahacu ho kwakira guhangayika kwacu nk’umuvumo cyangwa se nk’icyapa kitugezaho ubutumwa butwereka ibitagenda mu buzima bwacu, ndetse bidufasha no gutera intambwe tugahindura amateka yacu, dutera intambwe igana imbere.

Ku bisobanuro birambuye ushobora gusoma izi mbuga zikurikira:

  1. Ariella.B(2019). The Gift of Anxiety: 7 Ways to Get the Message and Find Peace. Available at: https://tinybuddha.com/blog/the-gift-of-anxiety-7-ways-to-get-the-message-and-find-peace/ accessed July 22, 2020.
  2. Pauline.M(n.d). Anxiety: the gift to make you grow . Available at: https://www.adavic.org.au/PG-articles-anxiety-the-gift-to-make-you-grow.aspx. Accessed July 22, 2020.
  3. Andrea.P(2017). My Anxiety Is a Chronic Illness, But It’s Also a Gift . Available at: https://www.google.com/amp/s/medium.com/amp/p/5a919c4b136c. Accessed July 22,2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *