Gasabo: Ese uyu mugore ukubiswe inyundo araza kubaho?

Uyu munsi ma saha y’igitondo nibwo byamenyekanye ko Mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ubwo ubuyobozi bwasangaga uwitwa Murekatete yapfiriye mu nzu yabanagamo n’umugabo we.

Birakekwa ko uyu mugore yishwe n’uyu mugabo we kuko basanze nyakwigendera yavuye amaraso kandi mu nzu hari inyundo iteretse ku ruhande aho yasanzwe aryamye.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ubwo umwana wabo witwa Hirwa w’imyaka Ine (4) yajyaga mu baturanyi avuga ko se asohotse yiruka kandi akaba afite ubwoba.

Ngo aba baturanyi bihutiye kureba icyateraga uwo mwana ubwoba, basanze nyakwigendera yapfuye afite igikomere ava amaraso ndetse mu nzu harimo inyundo.

Bivugwa ko Umugabo yaba yakubise inyundo umugore we agahita atoroka akajya kure y’inzego z’umutekano ngo adatabwa muri yombi; gusa inzego z’umutekano zo zikomeje akazi kazo ko gukurikirana amarengero y’uyu mugabo ukekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yatangaje ko umugabo wa nyakwigendera witwa Primian ari we ukekwaho kuba yishe umugore we ndetse ko yahise atoroka akajya kure y’inzego z’umutekano yihisha ubugenzacyaha.

Uyu muvugizi wa RIB akomeza avuga ko uri mu kigero cy’imyaka 30 ari gushakishwa n’inzego kugira ngo akorweho iperereza hamenye uriya mugabo kane icyaba cyateye urwo rupfu.

Aya makuru akomeza avuga ko abaturanyi b’uyu muryango wa nyakwigendera utari usanzwe uzwiho amakimbirano yo mu ngo cyangwa se gushwana kwa hato na hato.

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *