Gisagara umugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2020 Polisi yagaragaje uwitwa Ntukabumve Gerard ufite imyaka 38 y’amavuko. Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu Karere ka Gisagara Polisi ihakorera kuri uyu wa gatandatu yafashe Ntukabumve imufatana amasashe 4,400 yacuruzaga akanayaranguza aho yakoreraga mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Nyanza mu Kagari ka Higiro mu mudugudu wa Akabakene.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko umwe mu baturage yatanze amakuru ko uwo mucuruzi mu byo acuruza harimo amasashe ndetse akaba ayapfunyikiramo abaturage andi akayaranguza mu bandi bacuruzi.

Yagize ati” Umuturage akimara kuduha ayo makuru hateguwe igikorwa cyo kujya kugenzura niba ayacuruza. Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tanu nibwo abapolisi bageze iwe basanga koko arayafite muri butike ye.”

CIP sylivestre yashimiye ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya ibyaha ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye. Yagize ati “ Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ariya masashe uburyo yangiza ubutaka ntibwere ndetse wanayatwika agahumanya ikirere. Abaturage ubu nibo batanga amakuru y’aho babonye ariya masashe, kandi duhora tubakangurira kwirinda kwemera ko hagira umucuruzi uyabapfunyikiramo ibicuruzwa baguze.”

Ntukabumve ahamijwe iki cyaha n’urukiko yahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’ibihumbi Magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda ( 300,000 RWF) ndetse akamburwa ayo masashe nk’uko itegeko No 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ribivuga.

Ibindi kuri iyi nkuru mwasura urubuga www.police.gov.rw dukesha iyi nkuru.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *