Gitifu na Dasso bamennye umwarimu ubugabo mukarere ka Karongi-ISIYOSE

Ni inkuru itaragiye mu itangazamakuru mbere, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mata 2020, Umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Karongi yatangarije umuseke dukesha iyinkuru ko yakubiswe na Gitifu w’Umurenge wa Gashali afatanyije na DASSO, bari bamaze umwanya banywa inzoga mu kabari gusa gitifu ahakana ibivugwa.

Umwarimu wakubiswe yabwiye Umuseke dukesha iyinkuru ko ibyamubayeho ari urugomo, yakubiswe tariki 9 Werurwe 2020 mu kabari ka Mbonyinshuti Herman. Abo avuga bamukubise ni Gitifu Habimana Protogene na DASSO witwa Niyonsaba Jerome.

Ati “Twari mu kabari twicaye ahantu hamwe, na bo bari mu kindi cyumba, baza kuvuga ngo twateje umutekano muke kandi amasaha y’akabri yarangiye, dusohoka dusanga hanze hari imvururu, turasobanuza aho kutubwira baza bashaka gukubita, dusa n’aho tugenda baradukurikira, ndabaza nti ‘ko mudukurikiye’, Gitufu ankubita urushyi, mbona DASSO na we aje ashaka kunkubita, ngiye kwitabara ‘ankubita umugeri ngwa hasi’.”

Icyo gihe ngo yagobotswe n’abantu baje kumukiza, ngo yageze mu rugo yumva araribwa cyane, ajya kwa Muganga ku Kigo Nderabuzima cya Birambo ahageze bamujyana ku Bitaro bya Kirinda, anyura mu cyuma basanga ntibamubashije bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Uyu Mwarimu tutavuga imyirondoro ye kubera ‘ubuzima bwite’, yemeza ko bamubaze ubugabo basanga hari udutsi twangiritse, ndetse bavomamo amazi, bongera guteranya.

Ati “Icya mbere nifuza ni uko bakurikiranwa n’Ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze kubera ko ni bo bashinzwe umutekano w’abaturage. DASSO yari yambaye imyambaro y’akazi icyo gihe, ni we wakabaye arinda umutekano.”

Nyuma y’iminsi mike akubiswe hajemo icyorezo cya Coronavirus, ariko ngo ikibazo ke yagitanze ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Avuga ko umugeri yakubiswe watumye atanga amafaranga arenga ibihumbi 300Frw yivuza. Uyu Mwarimu avuga ko bigenda biza gahoro gahoro aho arwariye iwe i Rubavu, yagombaga kujya kwa Muganga tariki 21 Mata 2020 bakareba niba aho bamubaze nta kindi bakora ngo arusheho kumererwa neza, kubera Covid-19 iri mu Rwanda ntibyamukundiye.

Protogene Uyobora Umurenge wa Gashali, akaba ari we uvugwa mu gukubita uriya Mwarimu afatanyije na DASSO, twamubajije iby’iki kibazo avuga ko nta cyo azi.

Yavuze ko nta ruhare yagize mu gukubita uriya muturage.

Ati “Ntabwo Abayobozi turwana, ntabwo turwana n’abaturage dushinzwe kuyobora, ntabwo ari byo.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali, yabwiye Umuseke ko uwo mwarimu atamuzi, ngo igihe gishize cyose yakabaye yararegeye ubuyobozi.

Hari umwe mu bari mu Kabari wabwiye Umuseke ko Gitifu na DASSO bavugwa ari bo basohoye uriya Mwarimu, nyuma bumva ataka cyane ngo ‘baramuhemukiye’.

Yagize ati “Bari mu kabari bisanzwe ari nijoro Umwarimu yari kumwe n’abo bakorana, Gitifu w’Umurenge asangira n’abantu batandukanye, barimo Umuyobozi w’Ibitaro n’Umukozi mu Karere na nge narimpari, baranywa bigera aho Umwarimu amafaranga aramushirana agwatiriza telefoni ngo bamuhe inzoga. Ishize, yaka indi nyiri akabiri arayimwima.

Yaje gusakuza amusaba telefoni ngo ajye kubikuza amwishyure amafaranga, ba Bayobozi babyivangamo baramutwara, bamujyana hanze bavuga ngo baramucyuye, bageze hirya twumva umuntu aratatse cyane. Twagize ngo ni iby’ubusinzi, ariko koko dusanga yakubiswe.”

Nyuma yo gukubitwa k’uyu Mwarimu, nibwo mu Rwanda hadutse icyorezo cya Coronavirus, gituma imirimo myinshi ihagarara harimo n’ikorwa n’Inkiko.

source: umuseke.rw

One Comment on “Gitifu na Dasso bamennye umwarimu ubugabo mukarere ka Karongi-ISIYOSE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *