Ibanga (The secret) Part 11

Duherukana ubwo mu kigo hari harimo kuba ibirori bakampamagara kuri stage kandi nta gahunda twari dufitanye.


Kuko rimwe na rimwe najyaga mba umunyamakuru ku ishuri stage nari nyimenyereye. Nahise nzamuka nta bwoba namba ariko nkibaza impamvu bamampamagaye.


Nagezeyo mpagarara iruhande rwa MC(umusangiza w’amagambo) ntegereza icyo ambwira.


Yahise afata ijambo ati “guhera uyu mwaka muri buri kirori, tuzajya dufata umuntu umwe w’umustar w’umuhungu n’undi w’umukobwa tubakoreshe interview ku bintu bitandukanye.


Umustar w’umunsi w’umuhungu ni umunyamakuru Fabrice na ho uw’umukobwa ni Ornella. (Ornella na we yari umukobwa wari uzwi cyane mu kigo kubera ubwiza yari afite ndetse nawe akabyiratana, ikintu cyatumaga ntamukunda ni imico yagiraga itari myiza.)
Ubwo batangiye kutubaza ibibazo bamperaho.

Bambajije ibibazo byinshi byo mu buzima busanzwe mbibasubiza mbabwije ukuri. Noneho ibibazo bagezeho nyuma ni byo byanteye umujinya. Batangiye bambaza niba hari girlfriend(umukobwa dukundana) ngira mbabwira ko ntawe bambaza niba naramwigeze na bwo mbabwira ko ntawe(bahita banseka bose ariko sinabiha agaciro).

Uwari ushinzwe Media mu kigo yahise afata ijambo ahita ambwira ko hari amarushanwa arimo gutegurwa kandi akaba azajyamo umukobwa n’umuhungu.(Ni njye bari batoranyije ariko hasabwa umukobwa uzagenda amperekeje gusa ari ko kamaro ke.)


Nahise nceceka ndeba hasi. Ushinzwe Media yavuze ko ampaye 5min naba ntarahitamo bakampitiramo. Nahise ntekereza uko byagenda baramutse bampaye kujyana na Ornella cg se undi ufite imico nk’iye numva byaba ari ibibazo.


Nahise mbabaza niba byemewe guhitamo uwo ushaka wese aho yaba yiga hose barabinyemerera.
Umunsi wo kugenda mu marushanwa warageze turagenda njye na Aliane tumeze neza rwose wagira ngo ni Couple.


Twagezeyo tubikora neza(yari amarushanwa ajyanye no kumenya kuvugira mu ruhame), mvayo ntahanye insinzi.
Byabaye ibyishimo bidasanzwe kuko byatumye ikigo cyacu kimenyekana ndetse kigahabwa n’igihembo.


Njye na Aliane badufataga nka Couple y’ibihe byose ariko mu by’ukuri nta kintu cy’urukundo twari twakavuganye.


Umunsi umwe nafashe umwanzuro wo kubigira impamo kuko nanjye nari nsigaye nkunda Aliane bidasubirwaho.


Hari muri weekend ubwo buri wese yari yibereye muri gahunda ze, nsaba Aliane ko yampa umwanya kuko hari icyo nifuza ko twaganira. Yaraje turagenda twicara ku gatebe kabaga mu busitani bw’ikigo.


Byatangiye tuganira ibintu bisanzwe bitandukanye, nyuma ndaterura nti “Ariko Alia, uzi ko utarambwira impamvu yatumye ugenda ukajya kure yacu ukagenda utanasezeye.?”


Aliane yarandebye azunguza umutwe, areba hasi arongera yubura umutwe mbona amarira arimo gushoka ku matama ye.
Byahise binyobera nibaza niba nkoze ikosa ntangira kumuhoza musaba imbabazi.


Yahise anyishikuza(kuko nari mufashe akaboko ndimo kumuhumuriza) ahita ahaguruka aragenda ntacyo ambwiye…..
Nahise nibaza ibibaye biranyobera ngerageje kumukurikira ambwira ko akeneye kuba wenyine.


Naramuretse aragenda kugirango abanze atuze. Nkimara kuva aho ng’aho umunyeshuri yahise aza kundeba ambwira ko Préfet de discipline (ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.) ankeneye.


Nahise mpaguruka ndagenda. Nagezeyo Prefet ambwira ko ari Mama ushaka kumvugisha. Yahise amuhamagara ahita amumpa turavugana. Yahise ambwira ko Charles(wa musaza wa Mama) yabonetse ndetse ko azajyanwa mu rukiko nyuma y’ibyumweru bibiri kandi ko nanjye ngomba kuba mpari.


Mama yahise aboneraho no kunyakira uruhushya rw’uwo munsi.
Kuva uwo munsi Alliane yatangiye kujya angendera kure namutumaho akanga kunyitaba ndetse twajya no guhura agahita asubira inyuma.


Ibibazo byambanye byinshi ndagenda ndicara ndongera nsoma rwa rwandiko Aliane yansigiye ajya kugenda. Ndakeka mwibuka amagambo yari ari arugize arko abatabyibuka reka mbibutse.

Dore uko rwari ruteye.


Fabri, ndazi ko aho uri utamerewe neza gusa gira icyizere ko vuba cyane urabohorwa.(ni cya gihe bari baranshimuse).
Gusa isaha n’isaha ushobora kuzataha ugasanga ntagihari. Ntago ngiye gupfa nzagaruka ku bwawe Fabri. Hari byinshi namenye nyuma y’uko ugenda ariko sinabona uko mbikubwira muri uru rwandiko kandi nabuze n’amahirwe yo kukubona ngo mbikubwire.


Ndabizi urasigara wibaza byinshi ariko nta kundi, igihe cyose nzagarukira, nzakuvana mu rujijo.


ISHIMWE Aliane


Ng’ayo ng’uko.


Aliane yakomeje kujya ancengacenga ngeze aho ndamureka kuko buriya njye mu byo ntakunda harimo no kuba nahatira umuntu gukora icyo adashaka.


Ku wa 4 buracya ari ku wa 5 urubanza rwa Charles rukaba nari niyicariye ku buriri mbona umunyeshuri uje kumbwira ngo hari umuntu unshaka kuri Classe yacu. Namubajije uwo ari we ambwira ko ari Aliane.


Naratunguwe nibaza icyo Aliane anshakira kandi amaze igihe ankwepa ariko ndahaguruka njya kumureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *