Ibanga (the secret) Part 6

Umugabo 1: Ni ko Fabri, nizereko noneho uhembutse urabasha kuvuga?
Nahise nsubiza yego nsubirisha umutwe(kuzamura umutwe).
Umugabo 1: Humura rwose ntago dushaka kukwica, gusa turashaka kwigisha Nyoko isomo ku buryo atazongera kubangamira ubuzima bw’abandi.


Fabric: Nonese mama yabakoreye iki koko?
Umugabo 2: Ziba aho se nyine. Ni uva hano uri muzima uzamubaze azagusobanurira.
Niba ushaka kuva hano amahoro rero usabwe gukurikiza amabwiriza yose urahabwa.
Urumva neza?
Fab: yego.
Umugabo 2: ubu tugiye guhamagara Mama wawe, muvugane kandi umubwire ko umeze neza. Uranyumva?
Fab: yego
Bahise bahamagara mama bahita bamubaza niba yujuje ibyo bamusabye byose. Ntago numvaga ibyo Mama arimo gusubiza ariko nahise numva bamusubije bati “umuhungu wawe ameze neza rwose ahubwo reka muguhe muvugane.”


Ubwo bahise bampereza telephone Mama ambaza uko merewe mubwira ko meza neza(kubera itegeko ariko ntago nari meze neza). Yarampumurije ambwira ko mu gihe kitarenze isaha n’igice araba aje kundeba. Narikirije arko mu mutima nta kizere nari mfite pee! Bahise banyaka telephone bahita babwira Mama bati”wibuke amabwiriza twaguhaye, uragira umuntu muzana murahasiga ubuzima mwese.” Cyangwa ngo wibeshye ubizanemo police, umwana wawe umubarire mu bapfuye.


Ako kanya bahise bategeka Kadogo ngo ajye kunkarabya. Yarankarabije aransiga anyambika n’imyenda mishyashya. Amaze kunyambika yahise ampereza impapuro ebyiri zizinze neza azishyira mu mufuka w’ipantalon nari nambaye. Yahise ashaka kugira icyo anyongorera ariko boss we ahita yinjira(ntago bari bemerewe kumvugisha..).


Nka nyuma y’amasaha 2 ba bagabo baramfashe bansohora mu nzu(hari nijoro), turagenda mbona duca mu nzira z’ibihuru duhingukira ku muhanda. Twarahageze mbona bafashe telephone barahamagaye mukanya gato mbona Mama aturutse haruguru yiruka ashaka kumpobera bahita bamutangira. Bamusabye kubanza gusoza amasezerano mbona abahereje envelope nabo bahita bagenda.


Mama yahise ampobera n’amarira menshi aranterura turirukanka twaruhutse tugeze mu rugo.
Gusa mu kugera mu rugo nakubiswe n’inkuba kubera Ibyo nabonye.
Nageze mu rugo nsanga ibintu byose bishoboka barasahuye mbese muri make inzu yari yambaye ubusa. Kwihangana byarananiye agahinda karanyica mbaza Mama uko byagenze ambwira ko umunsi banshimuta bamwe basigaye basahura inzu kandi ko nta n’umwe bafashe kuko bahageze bagasanga nta n’inyoni itamba.


Nanjye namutekerereje uko byagenze kose igihe banshimutaga ndetse ambwira ko bamusabye amafaranga kugira ngo bandekure(ni ya enveloppe yabahereje.)


Agahinda karanyeguye mpita njya mu buriri nk’uko bisanzwe. Nakangutse ku munsi ukurikiyeho nsanga Mama arimo gutunganya utuntu twasigaye nanjye ndamufasha. Birangiye nahise njya gutegura amafunguro, mama na we ajya ku murenge kwishinganisha no kuvuga uko byose byagenze kugira ngo batangire iperereza. Muri make twari tuzi abihishe inyuma ya byose ariko nta gihamya twari dufite. Icyasabwaga ni ibimenyetso bigaragara.


Birumvikana kwimuka twahise tubisubika kuko nta kuntu twari kwimuka n’ibyo bibazo byose byongeye tukajya mu nzu itari iyacu. Amahirwe twagize ni uko inzu yacu twari tutarayigurisha.


Maze gutegura amafunguro nahise nibuka ya mabaruwa Kadogo yampaye. Nahise nihutira kuyafungura. Iya mbere nasanze ari iyanditswe na Kadogo yanditseho amagambo macye ariko asobanura byinshi. Hari hariho amagambo agira ati “Nshuti, narakubonye numva ndakwishimiye kandi ntaho nkuzi gusa nizera ko nta kiba kidafite impamvu. Ugize amahirwe yo kuva hano uri muzima, ndakwinginze ntuzanyibagirwe.” Aya magambo nayibajijeho byinshi, ndayasesengura ubundi nyabika ku mutima.”

Ibaruwa ya 2 yari iya Aliane. Amagambo yari ayirimo yarampahamuye nibaza ibyuma Aliane akozemo biranyobera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *