Ibanga (The secret) Part 5

Nagaruye ubwenge mu gitondo ubwo nakangutse nsanga akazuba kavuye, Solange anyicaye iruhande afite igikombe na Thermos(teremusi) irimo igikoma.


Ka Solange kabonye nkangutse gahita kurira uburiri karampobera kishimye, kambaza uko merewe kuko mama yari yakabwiye ko ndwaye.
N’inzara yose nari nararanye nahise nywa igikoma nk’ukurikiwe nta no gukaraba mu maso. Nahise mbaza Solange aho Mama yagiye ambwira ko yagiye kuri boutique kuzana ibyo guteka.


Mama yaraje arateka aratugaburira ariko njye mu by’ukuri nta mutima nari mfite. Natekerezaga uburyo nabayeho, ibibazo kuvuka kwanjye kwateje Mama noneho ikirenze kuri ibyo kuba Papa wanjye ari umwicanyi.


Ikibazo gikomeye nahise nibaza…ESE KO ABICANYI BARI BATATU, NI NDE PAPA WANJYE MURI BOSE?? AHO SINAVUTSE KURI UNCLE(MUSAZA WA MAMA)?


Iki kibazo nakibajije Mama ambwira ko nawe atazi Papa wanjye muri abo bose kuko bari bambaye masks bakazikuramo nyuma ni bwo babonye Charles na Benjamin ariko uwo wundi we yahise asohoka ntago babashije kumubona mu maso.
Namubajije impamvu batabafunze, ambwira ko babafunze imyaka 5 bakajurira bagatanga na ruswa bakabafungura. None ubu ngo baje kwihorera kuri Mama ni yo mpamvu bashaka kumwica. Muri njye numvise ubwoba bunyishe ngerageza kwikomeza nkomeza na Mama kuko ari njye yarebaga cyane ko Solange we atari azi ikijya mbere.


Mama yahise atangira imyiteguro yo kwimuka tukajya kure y’abanzi gusa ariko burya ngo ntawe umenya ikimutegereje.
Iyo tumenya ikidutegereje ntago tuba twarahisemo gukora ibyo twakoze!
Mama yahise atangira imyiteguro yo kwimuka tukajya kure y’abanzi gusa ntago twamenye ikidutegereje.


Nyuma y’amezi 2 twari tumaze kugera ku musozo w’imyiteguro, Mama yaramaze no kujya kureba aho twari tugiye kwimukira. Inzu yo yarahasigaye Mama avuga ko azayishakira umuguzi yitonze. Boutique yo yari yarabonye umuntu uyigura yose ntago byagoranye kumubona.


Muri iyo minsi yose Aliane yaransuraga bisanzwe arko njye ntago nari kubona uko musura kuko ntago nari nemerewe kugera iwabo kubera bari batuye mu gace kamwe na ba Uncle.
Mu by’ukuri, hari ibintu biza utabiteguye bikakugora kubyakira.
Ubwo twari turimo kwitegura kwimuka ku wa 4, ku wa mbere w’icyo cyumweru nari mvuye kuvoma ari nimugoroba, ubwo Mama na Solange na bo hari ahantu bari bagiye.


Ninjije amazi mu nzu ubundi njya mu gikoni gutegura ibya nijoro. Nasize negetseho ku rugi ariko ntago nari nafunze n’urufunguzo.
Ubwo nari nunamye ndimo gufatisha imbabura nagiye kumva numva umuntu anturutse inyuma ntamwiteguye acisha amaboko inyuma anshyira igitambaro gitose ku mazuru. Icyo gitambaro cyaramfutse ntangira guhera umwuka, ntangira guhumeka ibyari biri kuri icyo gitambaro, numva ntangiye guta ubwenge.


Mukanya gato nari maze guta ubwenge.


Nongeye kugarura ubwenge nisanga ahantu mu kizu kitabona mpambiriye amaboko n’amaguru ku ntebe, ndetse mfutse n’igitambaro ku munwa ku buryo ntari kubasha kuvuga ndetse numvaga n’umutwe urimo kundya cyane.


Nagerageje gufungura amaso ngo ndebe ko nagira icyo mbona ariko biba iby’ubusa kuko inzu yari mu kizima.
Muri ako kanya nahise numva imirindi y’abantu baza bivugisha. Yari amajwi y’abagabo. Batangiye baseka nyuma numva umwe aravuze ati “Ariko rero buriya hari abantu badatekereza, buriya Sylvie yibwiraga ko yaducika gutyo gusa cyangwa ntago yari azi ko twamenye ko agiye kwimuka?” Uwo wundi bari kumwe yahise amubwira ati “ceceka wivuga cyane ahubwo wasanga wa muhungu we arimo kutwumva kuko amasaha y’umuti twakoresheje yageze ubu wamushizemo.


Ako kanya nahise numva ari Mama bari barimo kuvuga(Mama wanjye yitwaga Sylivie).
Ubwoba bwaranyishe ntangira gutitira nibaza icyo bagiye kunkorera ntangira gusaba Imana Imbabazi hakiri kare kuko numvaga ngiye gupfa nta kabuza.
Mu gihe nkibaza ibyo urugi rw’aho nari ndi rwarafunguwe mpita nisinziriza ngo bagirengo nari ntarakanguka ariko byabaye iby’ubusa kuko bahise bamvumbura.
Umwe yahise azana igitoroshi kimurika cyane akimurika mu maso ntangira guhumbaguza. Ahita ambwira ati “Hhhahhhahha! Ariko abana ni abana koko! Ubu rero wufungishijwe amaso ngo tugirengo ntago uri maso.” Yahise ankubita urushyi rwiza rwiza mu maso numva ubwonko burazengurutse amaraso atangira kuva mu mazuru no mukanwa.

Yahise ahamagara mugenzi we ati “Kado, mpereza bya bikoresho hano nkwereke.”
Mu by’ukuri nkubwiye ukuntu nari meze muri ako kanya ntago wabyumva. Nahise numva bagiye kunyica.
Hashize akanya wa muhungu yinjirana indobo irimo ibyuma byinshi. Bahise bakuramo icyuma kimwe bakata ya migozi yari inziritse amaguru n’amaboko bansiga aho ariko igitambaro cyo ku munwa cyo ntibagikuraho.


Natangiye kurira ntabaza Imana nibaza icyo nacumuye. Ubwo inzara n’inyota byari binyishe ku buryo numvaga wagira ngo mperuka kurya mu cyumweru gishize. Hashize nk’amasaha abiri wa mu kadogo yarinjiye ndamurembuza ngirango musabe amazi yo kunwa mucira amarenga arabyumva ariko ambwira ko boss we yamubujije kugira ikintu ampa atamubajije. Nabonaga mu by’ukuri we nta bugome bumuriho ahubwo abikoreshwa n’amategeko bamuhaga. Mu gihe tukiri muri ibyo undi muhungu bakoranaga yarinjiye amubwira ko boss aje kandi ko ni amusanga aho aramwica kuko yari yababujije kugira ikintu na kimwe bamvugisha.


Bahise basohoka vuba vuba nka nyuma y’iminota 5 mbona hinjiye abagabo batatu bipfutse mu maso(bambaye mask). Umwe yahise aza ankuraho igitambaro cyari kimfutse ku munwa atangira kumbaza ibibazo byinshi ariko nta na kimwe nabashaga gusubiza kuko umuhogo wari wafatanye.

Ntitaye kuba nari ndi kumwe n’abancimuse nahise mvuga mu kajwi gato ngo nshaka amazi yo kunwa. Nta jambo bansubije bahise bategeka kadogo ajya kunzanira amazi n’ibiryo. Nahise ndya ndanywa n’inzara yose ntitaye ko hari abicaye iruhande rwanjye. Narasoje ndabashimira ubundi banyicaza ku ntebe batangira kumbaza ibibazo.

Aha hantu se Fabrice arahava amahoro ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *