IBANGA (the secret) Part 8

Nahise mpagarara aho nari ngeze na bo batangira kuza bansatira ntangira gutitira n’ubwoba bwinshi.


Baraje bangeze iruhande umwe ahita ambwira ati “bite sha?” Nahise musubiza nenda kurira ngo ni byiza!
Yahise yongera arambaza ngo “ufite imyaka ingahe?” Nahise musubiza ko mfite imyaka 9. Yahise amfata akaboko arantwara anshyira mama arambwira ati “humura wigira ubwoba ntago tuje kukugirira nabi.” Nahise mpobera mama cyane ndamubwira ngo twari twamubuze.


Ubwo ka Solange na ko kari kari mu rugo kumvise abantu bavuga gahita kiruka kaza ku irembo. Kari kagifite na za bulletins(indangamanota) mu ntoki. Kaje gasakuza gasanga Mama katitaye ku ba polisi bari bahari kati”Mama, uzi ko njye na Fabrice twongeye tukaba aba mbere!!!


Uraduhemba bya bindi. Umupolisi w’umugore wari urimo yahise agaterura(ka Solange) agahereza inote y’igihumbi ngo akira nanjye nguhembe.
Solange yarabanje areba Mama ngo arebe niba amwemerera kuyafata aramwemerera ahita ayafata aramushimira. Umupolisi umwe yahise ambaza ati “Fabri, tukuzaniye ba bandi bari bagushimuse wabamenya?” Nabasubije ko abo nabonye mu maso nabamenya ariko ko abazaga bipfutse mu maso ntabamenya.

Bahise bambwira ko ejo tuzajyana k’umurenge aho abakekwaho icyaha bafungiye ndebe niba hari abo nzimo. Abo bashinzwe umutekano bandi bagombaga kurara aho muri cartier(hafi yo mu rugo iwacu) kuko ba bantu bari bafashwe bafunzwe babakuyemo amakuru bavuga ko bari baje nk’inasi (gutata) kuko muri uwo mugoroba abasigaye inyuma bafite gahunda yo kuza gutera iwacu ndetse bakatwica bakanadusahura.
.
.
Ba bashinzwe umutekano baratashye natwe twikomereza gahunda zisanzwe. Umugoroba ugeze baragarutse bigize nk’abantu basanzwe bihisha ahantu ku buryo utabasha no kumenya y’uko bahari.


Babandi basigaye inyuma(bagombaga kuza kutwica) babuze communication(itumanago) hagati ya bo na babandi bohereje gutata ariko biha akanyabugabo baraza batazi ko ibyabo byamenyekanye.


Bigeze nka saa sita z’ijoro twumvise umuntu ukomanga. Kubera twari tubyiteguye nta muntu n’umwe wari usinziriye ndetse hari hari n’abapolisi babiri baharaye.

Yarakomeje arakomanga twigira nk’aho tutamwumvise. Noneho ahita avuga ngo “Sylvie, fungura uru rugi niba ushaka amahoro.” (Sylvie bavugaga ni Mama wanjye.) Twarabihoreye noneho induru imaze kuba nyinshi umupolisi umwe aranyongorera ati genda ufungure natwe turahari nta cyo bagutwara.


Burya koko ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma.
Nahise ngenda ndafungura nta bwoba namba.
Abagabo bane bahise binjira ku buryo bari bantuyeho urugi.
Umwe yahise ankangamira ati “ko ari wowe uje gufungura Nyoko ari he sha?” Nahise mbasubiza n’agasuzuguro kenshi nti “Mama wanjye se muramushakira iki?'”


Bahise bandeba baraseka bati ariko burya umuntu wese ugiye gupfa ariyemera peee!
Ako kanya nari ntangiye kugiramo akoba nibaza icyo ba bapolisi bategereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *