Ibanga(The secret) Episode 13

Duherukana ubwo naraye nibaza ku mpamvu urukundo rwanjye na Aliane rutashoboka ariko mbura igisubizo.


Bwaracyeye mu gitondo turabyuka turitegura twerekeza aho urubanza rwa Charles rwagombaga kubera.


Kubera twajyanwe n’imodoka yo mu kigo ntago njye na Aliane twabonye umwanya wo kuba twaganira.


Twagezeyo duhurirayo na ba Mama n’abandi bantu batandukanye bari baje kumva urubanza harimo Mama wa Aliane ndetse n’abagore ba ba uncles banjye.


Twabageze iruhande turabasuhuza mbona Mama wa Aliane aranyitegereza cyane ariko sinabiha agaciro ngirango wenda ni uko abonye ndi kumwe n’umukobwa we.
Twarakomeje turinjira turicara dutegereza ko urubanza rutangira .
Hashize nk’iminota 15 urubanza rwahise rutangira.


Na ba bandi bari bafatanyije icyaha na Charles bari babazanye kumva urubanza rwe bo babazanye bambaye imyenda y’abagororwa kuko igifungo cya bo cyari kitararangira.


Charles nawe bamukatiye imyaka 10 n’indishyi y’akababaro.
Urubanza rugeze ku musozo Papa wa Aliane yarahagurutse asaba ijambo.

Twese twatangiye kwibaza icyo agiye kuvuga ariko akimara kuvuga ijambo twese twarumiwe ku buryo njye byanteye kujya muri Coma Iminsi 3.


Yarahagurutse ajya imbere n’ikiniga cyinshi araterura ati:
“Nakoze amakosa menshi mu buzima bwanjye, ndetse kuba ndi aha muri gereza simbyicuza kuko byatumye nshyira ubwenge ku gihe.


Hari IBANGA ryahishwe igihe kirekire, ariko igihe n’iki ngo rimenyekane. Abo riri buhungabanye munyihanganire kuko nta yandi mahitamo nsigaranye.


Mbere y’uko ngira icyo mvuga, ndasaba Fabrice SANO kwegera imbere.”


Nabaye nkuwikanga ngira ngo sinjye bavuze ariko nyuma nsanga ni njye yavugaga.
Narahagurutse ndagenda muhagarara iruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *