Ibanga(The secret) Intangiriro


~~~~~
Umuntu arakura akamenya uwo ari we igihe amaze kumenya ubwenge, ariko iby’ ukuvuka kwe ndetse n’ubuto bwe abibwirwa n’abandi!!
Ni kenshi twizera ibyo tubwiwe mu buto bwacu kuko nta yandi makuru tuba twaramenye ariko se ibyo tubwirwa byose biba ari ukuri?
Umunyarwanda yabivuze ukuri ngo “Se w’umwana amenywa na Nyina” kandi ngo “Nta muzindutsi wa kare watashye ku Mutima w’undi.”

Twirinde guhisha ukuri uko kwaba kumeze kose hakiri kare, tutazifuza kukubwira uwo twaguhishe bitagishobotse kandi twaramaze kwangiza byinshi, kandi burya tujye twibuka ko amaherezo y’inzira ari mu nzu.
Nitwa Fabrice SANO, ngiye kubabwira ubuzima nanyuzemo kuva mu bwana bwanjye, burimo ibyiza, ibibi, urukundo, umunezero,amasomo y’ubuzima,…
Ndizera ko muzigiramo byinshi byiza!!

Musome, mwige, muryoherwe kandi ntimwibagirwe kubisangiza abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *