Ibanga(The secret) Part 1

Nkuko natangiye mbibabwira, nitwa Fabrice_SANO , ndi umusore w’imyaka 26.


Ngiye kubabwira inkuru yanjye kuva mu bwana bwanjye kugeza uyu munsi, mbabwire byinshi nanyuzemo, ibyambabaje, ibyanshimishije, Ibyo nanyuzemo mu rukundo,….. Kandi ndizera ko murayigiraho byinshi bibafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi.


Dutangiriye aho nari mfite imyaka 4 kuko ari bwo nari maze gutangira kumenya ubwenge mbasha kwibuka ibyo nabonye ibindi byabaye mbere y’aho nabibwiwe nk’amateka.
Namenye ubwenge nsanga mbana na Mama wanjye na gashiki kanjye gatoya kitwa Solange.
Ntago twari abakire cyane ariko na none ntago twari abakene.
Mama yageragezaga gukora ibishoboka byose akaduha ibyo dukeneye kuko yari afite boutique(akaduka gato) ndetse ari n’umudozi w’imyenda.


Hari ku mugoroba umwe ubwo twari turimo gukina n’abandi bana, haza undi mwana umwe twari duturanye yambaye inkweto nshyashya.
Murabizi namwe iby’abana n’utuntu dushya, twaramutiye turigera, turatizanya bishyira kera ari na ko tumubaza aho yazikuye atubwira ko ari Papa we wazimuguriye.
Abandi bana na bo bahise bavuga ko barabwira ba Papa wa bo bakazabazanira inkweto zimeze nk’iz’uwo mwana.
Njye nahise ngira agahinda mpita mfata Solange(mushiki wanjye) akaboko duhita twerekeza mu rugo.

Twagezeyo dusanga Mama arimo gutegura amafunguro y’umugoroba tumwicara iruhande dutegereje ko asoza akadukarabya nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko tujya Ku meza.
Icyo gihe mama yari atetse igitoki kandi naragikundaga cyane. Yatangajwe no kubona ahishije ntamusabyeho icyo kurya nk’uko byari bimenyerewe, kuko Iyo yabaga yagitetse namubuzaga amahoro musaba icyo kurya bitaranashya.
Byaramutangaje cyane ni ko kumpamagara.

Yampamagaye inshuro ebyiri ntamwumva kuko nari nubitse umutwe mu biganza ndi mu bitekerezo byinshi nanjye ntazi. Ku nshuro ya gatatu ni bwo yongeye kumpamagara ankomanga no mu mugongo mpita nshidukira hejuru.
Yahise yikanga. “Fabri? Ufite ikihe kibazo ko mbona wazenze amarira mu maso??” Nahise musubiza ko nta kibazo mfite ahubwo ko nshaka kuryama.

Mama yanze kubyemera akomeza kumbaza ari ko nanjye nahise ntangira gusuka amarira menshi nanirwa kuvuga. Solange yabonye ndikurira na we ahita atangira kurira namwe iby’abana murabizi, kuko yari afite imyaka 2 gusa, we ntiyari azi iyo biva n’iyo bijya.


Mama yakomeje kumbaza ikibazo mfite aho kugira icyo mvuga ndahaguruka mpita niruka njya mu buriri.
Aha nahise nongera ikosa mu rindi kandi ndimenya namaze kurikora. Mama yahise ajya mu cyumba cye azana inkoni yajyaga ankubita nakosheje. Yahise ankubita inkoni ya mbere atanteguje mpita mbaduka vuba, ahita ankurura amfata akaboko andeba mu maso ahita ambwira ati “kuva ryari usigaye ujya mu buriri utoze kandi utariye Fabri?? “


Kubera ukuntu Mama yangaga umuntu ukora ibi bintu bibiri nahise mfukama hasi nsaba imbabazi ariko yanga kunyumva ahita ankubita indi nkoni.
N’amarira menshi nahise mubwira nti “ariko Mama, Papa wacu aba he?” Kandi ubu iyo aba ari aha ntago uba urimo kunkubita bigeze aha. “
Nkimara kuvuga aya magambo mama kwihangana byaramunaniye na we ahita azenga amarira mu maso ahita ashyira inkoni hasi yirukira mu cyumba cye arifungirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *