Ibanga(the Secret) Part 10

Duherukana ubwo nari ngeze mu mwaka wa 5 Secondaire narakomereje ahantu nize tronc commun, najya kureba kuri lists y’abanyeshuri bashya nkabona umuntu uhuje na Aliane amazina yose.


Muri njye nabuze amahoro, buri sengesho ryose mvuze nkashyiramo ngo Imana imfashe nzasange ari Aliane.


Icyumweru cya 1 cyarashize, icya 2 kirashira, ukwezi kurashira mpora ndeba mu ma Classe yose ngo ndebe ko mbona Aliane ariko sinamubona.


Ku cyumweru kimwe ubwo hari habaye visite(gusura abanyeshuri) nari nicaye imbere ya classe yanjye kuko njye ntago bari bunsure nari naraye mvuganye na Mama ambwira ko arajya gusura Solange aho yigaga kuko ubushize ari njye yari yasuye.


Kubera classe yacu yari yegeranye na bureau(ibiro) ya directeur(Umuyobozi w’ikigo), iyo wasohokaga wahitaga uyigeraho.
Ubwo nari nicaye aho nibereye mu bitekerezo byanjye numva umuntu arankomanze. Nahise nubura umutwe nsanga ni Secretaire wa Directeur.

Yahise ambwira ngo nshakira umukobwa ushinzwe Dortoir z’abakobwa kandi mugarukane.
Kubera njye nari menyereye ikigo abayobozi bose nari mbazi.


Nahise njya kureba Clarisse ari we wari ushinzwe dortoir.
Twarazamutse twese twinjira muri direction ariko ibyo nahise mbona nabaye nk’ukubiswe n’inkuba.


Nahise nkubitana amaso na Aliane wakuze, wabaye mwiza birenze uko nari muzi.


Nawe yahise amenya ahita aza ansanga aza kumpobera ati”Fabri, ni wowe wabaye umugabo gutya??” Nanjye naramuhobeye ntitaye ku bahari.


Ubwo abandi bari aho bari bumiwe bibaza aho tuziranye byabayobeye. Nyuma y’umwanya munini tugihoberana Aliane yahise ahindukira abwira umumama bari bazanye ati “Tante, uyu yitwa Fabrice twize ku kigo kimwe muri Primaire.”
Tante: Oohh! Ugize amahirwe uhise uhura n’umuntu muziranye. Kumenyera ikigo ntago bizakugora. Wiga mu wa kangahe Fabri?
Njyewe: Niga mu wa 5 Indimi n’ubuvanganzo.
Tante: Woow! Mbega amahirwe tugize, Aliane nawe aje mu wa 4 indimi n’ubuvanganzo. Nukujya umufasha mu masomo kandi mukirinda kurangara.
Njyewe: Yego Mama.
Directeur: Fabrice wimugiraho ikibazo rwose ndamwizera n’umwana mwiza mu mico no mu myifatire kandi ni umuhanga.


Ibyo byararangiye dutwaza Aliane, Clarisse ajya kumwereka aho azajya arara.
Ubuzima bw’ishuri bwarakomeje, amasomo naratsindaga neza ndetse na Aliane nkamufasha uko mbishoboye ku buryo na we yatsindaga ku rugero rushimishije.
Nari naragerageje kumusaba ngo ansobanurire impamvu yagiye adasezeye n’impamvu ya rwa rwandiko ansaba kwihangana ambwira ko azansobanurira ibyo nifuza kumenya byose.


Igihembwe kigana ku musozo nyuma ya examens(ibizamini) mu kigo habaga ikirori buri gihembwe ariko igihembwe cya mbere cyabaga ari umwihariko kuko kwabaga ari ukwakira abashyashya no kureba impano bafite.


Njye ubusanzwe nari mfite impano yo kwandika Story(inkuru) nkazitanga bakazikina ndetse nkanatoza abakinnyi rimwe na rimwe nkaba n’umunyamakuru mu kigo.


Muri icyo gihe ntago nigeze mbyitabira(sinzi impamvu yatumye ntajyamo) gusa numvise bitandimo numva nshaka kuzicara nkareba abazaza mu irushanwa.
Umunsi warageze twese turabyitabira rwose Salle yose yari yuzuye.


Ibirori byaratangiye, abaririmbyi bararirimba, ababyinnyi barabyina n’ibindi byinshi muzi bibera mu birori by’abanyeshuri.
Nyuma ibirori bijya kurangira batangaje ko hari undi muntu umwe ukenewe kuri stage kandi byihutirwa. Sinabyitayeho nari ndimo kwiyumvira indirimbo yari irimo ariko natunguwe no kumva izina ryanjye bavuga ko nkenewe kuri stage.


Nahise nibaza icyo banshakira kiranyobera kuko ntari nigeze niyandikisha mu barushanwa. Ngezeyo ibyo bankoreye ni agatangaza peeee!


FABRICE SE BAMUKOREYE IKI KURI STAGE??

2 Comments on “Ibanga(the Secret) Part 10”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *