Ibanga(The secret Part 12)

Naratunguwe nibaza icyo Aliane anshakira kandi amaze igihe ankwepa ariko ndahaguruka njya kumureba.


Nagezeyo nsanga ahagaze ku muryango musaba kwinjira muri classe turicara.


Twese twaracecetse hashize umwanya Aliane araterura ati “Fabri narabimenye ko Uncle wawe yabonetse kandi ko azaburanishwa Ejo. Kuki utari warabimbwiye.?”


Nahise mwenyura gacye ndamubaza nti “Ese nari kubikubwirira he kandi utagikeneye kumbona usigaye unkwepa?”


Namubwiye gutyo mbona ashatse kongera kurira ariko arikomeza.
Nahise nongera ndamubaza nti “Ese urujijo wambwiye uzankuramo mu rwandiko wampaye, nzaruvamo ryari?”


Aliane yahise atangira kurira cyane aramfata arankomeza nanjye ndamufata ndamwiyegamiza ararira ageze aho aratuza ngira ngo yasinziriye arko hashize umwanya numva arampamagaye ndamwitaba. Yahise ambwira aya magambo nanjye yanteye agahinda n’ubwo ntari nzi impamvu ya byo.


Aliane(n’ikiniga): Fabri, nagukunze nkikumenya kandi na n’ubu ndagukunda birenze uko byahoze gusa ikinshengura umutima ni uko nagukunze urudashoboka.
Nahise musubiza ntazuyaje nti “Alia, shyitsa umutima hamwe wakunze ugukunda kandi nzakurwanirira igihe cyose ntugire ubwoba.


Aliane : Fabri, urukundo rwacu ntago rushoboka kandi nagerageje kukwikuramo birananira.
.
Nahise musaba gutuza ngo ansobanurire neza iyo mpamvu irimo kumugora kumbwira ariko mu gihe atari yagira icyo ambwira Prefet ahita aza kudusohora ngo amasaha yo kujya kuryama yageze.


Twahise dusohoka Aliane ambwira ko azambwira ejo dutashye kuko Nawe yari yamaze kujya kwaka uruhushya rwo kujya kumva urubanza rwa Charles.
Iryo joro naraye ntasinziriye ndara nibaza ku magambo Aliane yambwiye ariko mbura igisubizo.

Ngira ngo hari benshi murimo kwibaza impamvu inkuru yanjye nayise IBANGA; mugiye kumenya IBANGA iyi nkuru yitiriwe iryo ari ryo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *