Ibanga(The secret) Part 2

Nkimara kuvuga aya magambo mama kwihangana byaramunaniye na we ahita azenga amarira mu maso ahita ashyira inkoni hasi yirukira mu cyumba cye arifungirana.


Nkimara kubona ko Mama agize ikibazo sinamenye aho amarira yanjye aciye kuko nahise nceceka nihutira kujya guterura Solange na we wari urimo kurira ahondagura urugi rwo mu cyumba cye na Mama ariko Mama yanze gufungura.
Nahise muhendahenda ngerageza kumuhoza ariko aranga arananira akomeza gusakuza avuga ngo “Mama, mama, mama,….


Nabonye ibintu birenze ubwenge bwanjye ningiga Mama ngo akingure urugi arko biba iby’ubusa kuko aho yari ari mu cyumba narabyumvaga ko akirimo kurira.
Nageze aho nicara iruhande rw’urugi na Solange wari warize agahogora bigeza aho asarara Kubera kurira birangira ansinziriye mu maboko. Nahise ndwana na we muterura(yandushaga imbaraga urebye) ndagenda mushyira ku buriri bwanjye ndamworosa neza ndagije ngaruka guhagarara iruhande rw’urugi kwa Mama.

Iyo ntekereje ibyabaye uwo munsi, mpita numva neza ko gufata inshingano(responsibilités) bitagombera uko ungana ahubwo bigombera situation(ikibazo) wisanzemo. Iryo joro naraye ntakamba ningiga Mama ngo ambabarire kuko ninjye wari wateye ibyo byose kuba.


Byarangiye nsinziriye aho, nkangutse mu gitondo nisanga ndyamye ku buriri bwa Mama ariko sinibuka uko nahageze.
Nahise mbyuka vuba kubera ko nabonaga ko izuba ryavuye kandi buri gitondo nari mfite umurimo wo kujya kuvoma(kuzana amazi). Nahise nsohoka nkaraba mu maso, njya kureba ahantu Mama yarazaga akajerekani ngo njye kuvoma ariko ndakabura. Nahise nerekeza mu gikoni n’ubwoba bwinshi kuko numvaga ko ari ho Mama ari, koko nkigeramo nsanga ni ho ari arimo gutegura ifunguro rya mu gitondo. Yari ahagaze mu ruhande yari anteye umugongo ariko nkigera k’umuryango yahise ahindukira ahita ampamagara.

Nahise nikanga nshaka kwiruka arko Mama ahita amfata akaboko andeba mu maso ambwira aya magambo ati “Fabrice mfura yanjye, mbabarira, ndabizi naraye nkubabaje ariko nanjye ntago yari njye. Ndabizi hari byinshi utekereza nk’umwana muto wifuza kumenya, ariko haracyari kare. Nzakubwira byinshi wifuza kumenya ariko ntago mbikubwira ubu nzabikubwira umaze gukura.” (Aya magambo sinayumvaga icyo gihe kuko njye mu by’ukuri numvaga nshaka kumenya icyo Papa yakoreye Mama gituma akomereka gutyo.)


Amarira yahise atangira gushoka mpita mfukama(ni ko mama yari yaranyigishije gusaba Imbabazi) ndamubwira nti “Mama, ndabizi ko ari njye watumye byose biba, mbabarira ntago nzongera kukubaza biriya(nari mfite ubwoba bwo kongera kuvuga Papa kuko numvaga noneho no gupfa mama yapfa.)
Mama yahise anterura ampanagura amarira, ambwira utugambo tumpumuriza ajya kunkarabya kuko nari naraye ntakarabye ahita anangaburira kuko nari naburaye.


Kuva uwo munsi twakomeje kubaho ubuzima busanzwe, bigera aho ntangira ishuri.
Ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, Solange na we yari atangiye umwaka wa mbere.
Umunsi umwe Mama yari yarwaye, mbona sinamusiga wenyine(nari naramaze gufata inshingano zo kwita kuri Mama na mushiki wanjye nk’umwana mukuru mu rugo byongeye w’umuhungu.).
Nahise mbwira Solange ngo ajye ku ishuri asobanure Uko byagenze, nanjye mpita njya kureba umu Mama twari duturanye ngo amfashe tujyane Mama kwa muganga kuko nabonaga arembye.


Mama yamaze nk’icyumweru mu bitaro ariko ibyo nabonye ubwo yari ari mu bitaro byarenze ubwenge bwanjye nibaza niba koko abavandimwe babaho cyangwa babeshya batabaho…..


Mu gihe cyose Mama yari arwaye, nta muntu n’umwe wo muri famille wigeze atugeraho(famille yo kwa Mama kuko ni yo nari nzi).
Ubwo hari ku mugoroba maze gutegura amafunguro yo gushyira mama kwa Muganga(yari arwajije n’umwana w’umuturanyi kuko nta muntu wo muri famille wavugaga neza mama Ku mpamvu ntazi.)
Nagiye kumva n’umva umuntu arasuhuje.


Nagiye kureba nsanga n’umwana w’umukobwa twigaga Ku kigo kimwe ariko yiga inyuma yanjye(yigaga mu wa 2). Twatahaga mu nzira zimwe gusa ntago twakundaga kuvugana kuko njye nari umuntu udakunda kuvuga.
Kubera ko bwari bwije kandi na we yabibonaga ko hari ahantu ngiye yahise ambaza aho ngiye mubwira ko ngiye kwa muganga, ansaba niba bishoboka ko yamperekeza kuko hari icyo yifuza kumbwira. Narabyemeye ariko mu by’ukuri ntago byari bimfasheho. Ahantu iwabo bari batuye bari baturanye na basaza ba Mama babiri( Uncles/Oncles) gusa kuko tutumvikanaga njye ntago nagendagayo.. Yambwiye ukuntu ngo yari agiye kuvoma akumva basaza ba mama babiri bari kuganira ibintu byerekeye Mama batongana. Kuko nari nzi ko n’ubundi basaza ba Mama batadukunda sinabitinzeho cyane gusa naje kumenya agaciro ka byo nyuma y’ibyumweru 2 Mama avuye mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *