Ibanga(The secret) Part 3

Yambwiye ukuntu ngo yari agiye kuvoma akumva basaza ba mama babiri bari kuganira ibintu byerekeye Mama batongana. Kuko nari nzi ko n’ubundi basaza ba Mama batadukunda sinabitinzeho cyane gusa naje kumenya agaciro ka byo nyuma y’ibyumweru 2 Mama avuye mu bitaro.

Twari dutashye tuvuye ku ishuri ndi kumwe na Solange n’abandi bana twatahanaga tugera ahantu dusanga abahungu babiri bari nko mu kigero cy’imyaka 15 batangiriye abana. Sinzi icyo bari bagambiriye mu by’ukuri ariko babonye duhingutse barabareka baratambuka basigarana twebwe. Buri wese bamubazaga izina rya Papa we ubundi bakamureka agatambuka. Bangezeho njye na Solange mvuga ko nta we tugira. Abavuze amazina ya ba Se barabaretse baratambuka hasigara njye na Solange n’abandi bana babiri n’abo bavuze ko batabazi.


Bahise batwegeza ku ruhande rumwe batangira kudutuka. Batwita amazina atabaho ngo turi ibinyendaro n’ibindi. Hari aho bageze noneho kwihangana birananira ntangira kubabwira nabi. Bahise bambaza amazina ya Mama maze kuyavuga bose bahita bavugira rimwe bati nta mugayo! Nta wundi wakwitwara utyo. Bahise babwira ba bandi babiri baragenda basigarana njye na Solange. Batangiye kudukurubana badukubita bati “ni mwe mwabujije amahoro umuryango wacu bigeze hariya none muridegembya??
Tugiye kubaha isomo murabwira Mama wanyu ntazongere kutwinjirira mu buzima bibaho.


Nyuma ni bwo naje kumenya ko abo bahungu ari babyara banjye(abana ba musaza wa Mama) arko ntago nari nsanzwe mbazi.
Baradukubise dutaha tutabasha ubugenda neza. Twageze mu rugo Mama adukubise amaso arikanga tumusobanurira uko byagenze kose arababara ariko ariyumanganya.
Nari nababaye bikomeye ku buryo byahise bizura akazimye muri njye. Nari naravuze ko ntazigera nongera kubaza Mama ibijyanye na Papa ariko muri ako kanya ntitaye ku gahinda ka Mama nashakaga igisubizo byihuse.
Mama yadushyuhirije amazi aradukanda, aratugaburira, tugeze igihe cyo kujya kuryama njye nanga kujyayo.


Mama yahise ambaza impamvu ntashaka kugenda mpita mubwira nti ” Mama ndakeka nta kiri umwana mutoya cyane, ndashaka kumenya amakuru ya Papa ni cyo upfa na basaza bawe.”
Mama yahise yikanga ariko nari namaze gufata umwanzuro kuko yakomeje kunyinginga ngo ngende kuryama ndanga abura amahitamo anyizeza ko azabimbwira ejo.
Bucyeye bw’aho ntago twari twagiye Ku ishuri kuko twari tugifite ibikomere. Tumaze kurya saa Sita, Mama yatangiye kutubwira amateka….


Mama: Mu rugo twavutse turi abana batanu, bariya basaza banjye muzi babiri(ba bandi batwanga) hamwe n’abandi bahungu babiri bapfuye, nanjye mvuka ndi umukobwa umwe.
Kubera ukuntu navutse ndi umukobwa umwe kandi ari njye muhererezi(cadette), mu rugo barankundaga bose, baba ababyeyi cyangwa basaza banjye, ariko ibintu byose byatangiye guhinduka ubwo Papa yapfuye. Abahungu Bose batangiye gusubiranamo kubera imitungo .
Icyo gihe nari mfite imyaka 16 y’amavuko.
Aho byaje kubera bibi kurushaho ni uko hari inzu Papa yari yarubatse ku ruhande(ari yo y’iyi tubamo), akaba yarayinyandikishijeho mbere y’uko apfa.(Arko na basaza banjye bari bafite imirima n’amasambu babahaye.) Mama yampaye ibyangombwa bya yo ubwo nari mfite imyaka 19, nyuma y’umwaka na we arapfa. Musaza wanjye mukuru witwaga Muhire ni we wasigaye ari umukuru w’umuryango.

Basaza banjye bato bashatse kunyaka ya nzu ariko Muhire aramfasha ibyangombwa byanjye turabishinganisha kuko bari barahize kuzanyiba ibyangombwa nkazabura gihamya cyerekana ko inzu ari iyanjye.
Kubera umwiryane wakomeje mu muryango bose bahise batandukana. Muhire we yari yarubatse yarazanye n’umugore we babana mu mahoro.(nanjye ni ho nabaga icyo gihe kuko nari nkiri umukobwa kandi niga).

Basaza banjye babiri basigaye(Benjamin & Charles) bahise bagenda turababura. Nyuma y’imyaka 2 ubwo twari turi mu biruhuko bisoza amashuri yisumbuye, twari turi muri Salon(uruganiriro) kwa Muhire turimo kuganira twumva umuntu arakomanze. Kuko ari njye wari wegereye aho umuryango wari uherereye nahise mpaguruka negera ku muryango nkuraho Rideau(igitambaro) ariko sinagira umuntu mbona. Nahise numva ngize ubwoba nsubira inyuma. Papa(Muhire ni ko namwitaga) yahise ambaza ikibaye mubwira ko nta muntu mbonye arko numva mfite ubwoba budasanzwe muri njye……

Mu gihe tukibaza byinshi wa muntu yarongeye arakomanga, Muhire nk’umukuru w’umuryango ahita afata iya mbere arafungura. Akimara gufungura hahise hinjira abagabo batatu bambaye masks mu maso(bipfutse mu maso)…
Mama yageze aha kwihangana biramunanira atangira kurira. Nahise mufata nfamwiyegamiza musaba gutuza.


Solange we nta kintu yari yitayeho yahise abaza Mama ati “nonese Mama bamaze kwinjira byagenze gute?” Nahise mucecekesha nsindagiza Mama mugeza mu cyumba ariko nanjye sinari ntuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *