Ibanga(The Secret) Part 4

Solange we nta kintu yari yitayeho yahise abaza Mama ati “nonese Mama bamaze kwinjira byagenze gute?” Nahise mucecekesha nsindagiza Mama mugeza mu cyumba cye ndamuryamisha ngo ndebe ko yatuza…..


Nahise nkarabya na Solange mujyana ku buriri kuko nawe yagombaga kuryama ku manwa. Nyuma y’ibyo nahise ntangira gukora imirimo yari ihari(ugereranyije imirimo nakoraga n’uko nanganaga ntago wari kubyiyumvisha, ariko kubera ko ari njye wari mukuru narabikoraga byose ntitaye ngo ndi umuhungu.)
Ubwo nari maze koza ibyombo ngiye gutegura ibyo guteka ku mugoroba numvise umuntu ukomanga. Nagiye kureba nsanga ni Aliane(wa mukobwa waje kundeba igihe Mama yari ari mu bitaro ashaka kumbwira amakuru yumvise kubyerekeye Mama ariko nkamwima amatwi.)

Ku mutima numvise nsubijwe kuko nari mfite muri gahunda kujya ku mureba ngo mubaze bimwe yashakaga kumbwira kuko nyuma yo kumva story ya Mama byanteye kwifuza kumenya byinshi.


Nahise muha kalibu muterera intebe hanze hafi y’aho nari ndimo guhatira ibirayi. Na we yahise ansaba icyuma ngo amfashe guhata. Mukanya nk’ako guhumbya twari dusoje amaze no kumfatishiriza imbabura(kuko na we yari imfura iwabo yari azi imirimo myinshi.)

Tumaze gutuza neza ni bwo nateruye ikiganiro nti “Ariko Alia, uziko nakugomesheje nkakurundaho imirimo yanjye nkibagirwa kukubaza icyakugenzaga!!” 🙊🙊.Yahise aseka aransubiza ati “Fabu, Ibyo wibitindaho kuko nanjye wari uzi ikinzanye sinakikubwiye. Arko buriya wasanga igihe cya byose cyari kitaragera.”
Fab: nta kibazo mbateze yombi rwose.
Yahise yubika umutwe numva atangiye kwitsa imitima.
Nahise mubaza impamvu arimo kwitsa umutima ahita yubura umutwe mbona yarize.
Aliane(n’ikiniga cyinshi): Ese Fabri, ni nk’ikihe kintu umuntu yagukorera kikakubabaza ku buryo byageza n’aho kumwambura ubuzima(kumwica)??
Fab: Alia, sinzi impamvu umbajije iki kibazo, ariko ku ruhande rwanjye numva nta kintu na kimwe cyatuma nambura umuntu ubuzima ntamuhaye.
Aliane: sinzi niba ndimo gukora igikwiriye ariko ntago nareka ngo umuntu apfe atabizi kandi narabimenye mbere.
Fab: Alia, mbabarira ureke kuncisha kure umbwire icyo ushaka kumbwira.

Yahise ambwira ukuntu ngo ba uncle banjye babiri baraye baje iwabo baje kureba Papa we ngo bagirana ikiganiro kerekeye kuri Mama. Ngo bakihagera bahise bohereza abana bose kuryama Arko Aliane we babanza kumutuma inzoga ku kabari baturanye kugira ngo banywe baganira. Ubwo yahageraga avuye kuzizana yasanze ikiganiro cyatangiye. Gusa mu kugera ku muryango ubwo yaragiye kwinjira yumvise bavuga ibintu bijyanye no kwica. Yarahagaze amera nk’igiti ubwoba buramwica. Mu gihe batarakomeza Papa we yahise ahamagara umugore amubaza niba umwana yatumye ku kabari ataraza. Umwe muri abo bagabo yahise avuga ati”Izo nzoga ni zishaka zibe ziretse kuza rwose ndabagurira izo mushaka nitumara kunoza umugambi wo kwikiza iriya mburamumaro. Ahubwo reka mbanze njye kwibohora nze tuwunoze neza.
Uwo mugabo yahise asohoka aje kwihagarika arko njye kubera ko nari nteze amatwi ikiganiro sinamenye igihe yasohokeye. Ibyakurikiyeho habaye ah’Imana.

Muri make nabuze aho nkwirwa kuko yari yamaze gufungura urugi. Gusa kubera ko urugi rwacu iyo warufunguraga rwazaga inyuma nahise nihisha inyuma ya rwo. Umugabo akimara gutambuka nanjye nahise mpubuka nirukanyira inyuma y’urugo mpingukira ku muryango winjiraga mu gikari ariko nsunitse urugi nsanga rurafunze. Mu gihe nkibaza icyo gukora nahise numva ijwi rya Mama avugira mu gikari. Ako kanya nahise mpamagara mama mu ijwi ryo hejuru nti “Mama nkingurira ndapfuye.”


Ako kanya Papa na ba bagabo bahise bangeraho basanga mama atarafungura. Kubera ukuntu nari ndimo kwahagira Papa yahise anyegera ambaza ikibaye mubwira ko ari ikintu cyari cyambaye ibyenda by’umukara kinyirukankanye.
Aliane akigera aho hantu kwigangana byarananiye mpita nseka ndamubaza nti” Ese ubwo watekereje ute guhimba ayo mayeri?”
Yahise ansubiza ko mu by’ukuri nawe atazi uko byamujemo ariko nyine ngo iyo ugeze mu byago ushakisha inzira yose yagukiza.

Twaganiriye ibindi byinshi bitandukanye, ubuzima bwo ku ishuri, ubwo muri quarter,… Bigeze nimugoroba naramuherekeje mushimira cyane umurava yagize wo kwemera kuvamo Papa we akitangira Mama.

Naragarutse nsanga Mama yabyutse mbona yorohewe ambaza aho nari nagiye(kuko nasanze ibiryo byari bigiye gushirira). Namusobanuriye ko nari naherekeje Aliane mubwira n’ibyo Aliane yambwiye mama arumirwa. Kuko nabonaga mama yagaruye akabaraga nahise musaba kunsoreza Ibyo yatubwiraga saa Sita.

Yambwiranye agahinda n’umubabaro ambwira ko iryo joro bishe Muhire ndetse bagafata na Mama ku ngufu(Mama wanjye.) ari ho yafatiye inda yanjye!!

Mana yanjyeeee!!


Nahise numva isi izengurutse numva ijuru ringuyeho ndazungera nitura hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *