Ibanga(The secret) Part 7

Ubuzima bwarakomeje gacye gacye, mama atangirira kuri Zero ubuzima bugenda buza gacye gacye dutangira kongera gutera imbere.


Mu gihe cy’amezi atatu twari tumaze kongera kwiyubaka gusa njye mu mutima wanjye hari harimo intambara ikomeye. Nyuma yo gusoma urwandiko rwa Aliane, nibajije ibibazo byinshi mbiburira ibisubizo kandi noneho icyari kinkomereye Cyane ni uko Aliane nari naramuburiye irengero ngo ampe ibisubizo nibazaga.


Uko ubuzima bwarakomeje, ni na ko umwaka wagendaga ugana ku musozo. Ku ishuri narigaga nk’ibisanzwe ariko numvaga ntuzuye kubera nari narabuze Aliane kuko ntago yari akiza no kwiga.
Hari ku wa 4 ubwo bucyeye bw’aho twari kujya gufata indangamanota(bulletin), nijoro tugiye kuryama narabanje ndapfukama ndasenga nsaba n’Imana kundinda ndetse nyisaba kumfasha nkabona ibisubizo by’ibibazo byandwaniragamo. Nkimara gusenga nahise numva nsa nuruhutse numva ngarukanye icyizere.


Nahise nshaka rwa rupapuro ndongera ndarusoma(ndabizi namwe mufite amatsiko yo kumenya ibirurimo byatumye mpangayika.) 😌😌
Dore uko rwari ruteye;
“Fabri, ndazi ko aho uri utamerewe neza gusa gira icyizere ko vuba cyane urabohorwa.(ni cya gihe bari baranshimuse).
Gusa isaha n’isaha ushobora kuzataha ugasanga ntagihari. Ntago ngiye gupfa nzagaruka ku bwawe Fabri. Hari byinshi namenye nyuma y’uko ugenda ariko sinabona uko mbikubwira muri uru rwandiko kandi nabuze n’amahirwe yo kukubona ngo mbikubwire.
Ndabizi urasigara wibaza byinshi ariko nta kundi, igihe cyose nzagarukira, nzakuvana mu rujijo.”

ISHIMWE Aliane


Ng’ayo ng’uko amagambo yanteye urujijo. Nagerageje no gushakisha wa mu kadogo wampaye izi mpapuro ariko ndamubura.
Hamwe bari banshimutiye sinari gusubirayo kuko sinibukaga n’inzira ijyayo kuko twavuyeyo ari nijoro kdi twanyuraga mu nzira z’ibihuru ku buryo ntari gutinyuka kwijyanayo, cyane ko ntari kumusangayo kuko atariho babaga.


Naraye nkanuye bunkeraho. Bucyeye, twariteguye tujya ku ishuri gufata bulletin, njye na Solange dusanga twatsinze neza cyane dutaha twishimye(gusa njye nari nishimye inyuma gusa, ariko mu mutima nta byishimo namba.)


Ubwo twari dusoje umwaka tugiye mu biruhuko bikuru(grande vacances).


Twageze mu rugo duhamagara Mama ngo tumubwire ko twatsinze ariko turaheba.
Mu gihe tugishakisha n’inyuma y’inzu twahise tubona abashinzwe umutekano(abapolisi) benshi baciye ku irembo.
Bwa mbere ntago nabyitayeho ariko ubwo nari ngiye gukomeza ngo nigire mu rugo nahise mbona na Mama azamutse inyuma y’abo n’inyuma ye hari abandi ba Police. Mu mutima nahise ntangira kwibaza icyo Mama yakoze kiranyobera.


Bahise bagera ku irembo iwacu barahagarara babiri muri bo batangira gutambika baza mu rugo. Nahise ngira ubwoba kandi ntacyo nakoze nshaka kwiruka.
Bahise babibona ko nshaka kwiruka umwe ahita ambwira ati “hagarara aho sha.”
Nahise mpagarara aho nari ngeze na bo batangira kuza bansatira ntangira gutitira n’ubwoba bwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *