Ibanga(The secret) Part 9

Ako kanya nari ntangiye kugiramo akoba nibaza icyo ba bapolisi bategereje.


Ubwo ba bapolisi bari bari mu nzu bahise bohereza message kuri ba bandi bari hanze bahita bazenguruka urugo rwose abasigaye bahita binjira mu nzu.
Mu kanya nk’ako guhumbya twahise twumva ijwi riti “mwese amaboko hejuru.”


Ba bajura bahise bikanga kuko batari babyiteze babona ntaho bahungira batangira gushyira amaboko hejuru basaba imbabazi.
Bahise babambika amapingu babicaza aho bababaza icyabagenzaga.

Bashatse kwanga kuvuga batangira kubakubita. Nyuma baravuze byose bavuga ko batumwe na ba ba Uncle(basaza ba Mama.)(Charles na Benjamin). Cyane ko Benjamin we yari ari muri abo bafashe.

Bahise babajyana kubafungana na ba bandi bari bafashe kare natwe twari twagiyeyo nsanga mu bo bari bafunze nzimo wa mu kadogo.
Bwarakeye bashakisha Charles ariko baraheba. Yari yamaze kumenya ibyabaye ahita atoroka.


Bafashe umwanya wo gushakisha Charles bavuga ko urubanza rwa bo ruzabera hamwe yaboneka yaramuka atabonetse nyuma y’amezi abiri bagakatira abahari.

Iminsi yaricumye Charles arabura burundu ba bandi babakatira imyaka icumi ndetse basubiza na ya mafranga batse Mama, bategekwa kwishyura ibyo basahuye ndetse n’indishyi y’akababaro.


Nyuma y’iminsi myinshi, narakuze mba umuntu mukuru ntangira secondaire nibagirwa ibyabaye.


Ngeze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye nakomereje ku kigo nari nsanzwe nigaho tronc commun(Icyiciro rusange).

Habaga umuco wo kumanika lists z’abanyeshuri bashya baje kuhiga.
Nagiye Aaho bashyiraga amalists kureba abana tuzigana mbona harimo umuntu uhuje amazina yose na Aliane.
.
.
Byahise bizura akapfuye muri njye, ibyo nibwiraga ko nibagiwe bitagaruka bundi bushya mbura amahoro.


Nicaye nsenga Imana ngo imfashe nsange ari Aliane nzi.


UYU ALIANE SE NI UMWE TUZI CYANGWA N’UNDI BITIRANYWA?


CHARLES SE WE AMAHEREZO YE??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *