Ibintu 5 wakora wibereye mu rugo bikagufasha muri ibi bihe bitoroshye


Waba wibereye mu rugo, warambiwe, wumva nta kindi cyo gukora uretse kuryama no kureba television gusa?
Ni ba wibaza iki kibazo, humura ntago uri wenyine.
Twakuzaniye urutonde rw’ibintu 5 wakora muri ibi bihe twese dusabwa kuguma Mu rugo kandi bigatanga umusaruro.

  1. Gukora imyitozo ngororamubiri. Gukora imyitozo ngororamubiri binanura umubiri ndetse bikawongerera imbaraga ku buryo nyuma y’iki gikorwa wumva umerewe neza kandi bikagutera akanyabugabo ko guhaguruka ugashaka icyo wakoresha za mbaraga.
  2. Guteka
    Guteka, ni kimwe Mu bintu bishimisha kubikora mu mirimo yo mu rugo. Ibaze nawe saa sita mwese muri ku meza n’umuryango wawe, umwe muri mwe agaterura ati “Mbega ibiryo byari biryoshye, umuntu wabitetse yatetse neza rwose.” Wowe wabiteguye wumva akanyamuneza kakuzuye mu mutima uti “n’ejo ahubwo nzongera ndetse nshyireho n’akarusho.”
    Muri iyi minsi rero turi mu rugo ni igihe cyiza cyo guteka na bya bindi byose wifuje guteka ariko umwanya ukakubana muto kuko wahoraga wagiye ndetse no kwiga bimwe utazi guteka ariko wifuza kumenya, kuko ushobora kuzabikenera mu gihe kizaza.
  3. Gusoma
    Nyuma yo gukora ya myitozo, guteka ndetse no kwitunganya neza, ni cyo gihe ngo tugaburire ubwonko.
    Aha ntago nibanda ku gusubira mu masomo, cyane cyane ko ku banyeshuri muzi ko izi ari inshingano za buri munsi mudakwiriye no kwibutswa. Ahubwo ndavuga gusoma bya bitabo biruhura mu mutwe, bitwongerera ubumenyi n’ibitekerezo, ndetse na bya bindi byose twifuje gusoma ariko umwanya ukatubana muto kubera impamvu zitandukanye.
    Iki ni cyo gihe ngo tugere ku nzozi zacu. Ushobora gusoma bimwe Mu bitabo ufite cyangwa se mu byo wakura kuri murandasi(internet).
  4. Gukora isuku.
    Nimvuga isuku aha ntiwumve ko ari ugukoropa, gukubura, koza ibyombo, kumesa no gukaraba gusa, ahubwo fata akanya woze ya madrishya wifuje koza ariko umwanya ukakubera ikibazo, woze inzugi, intebe, woze utubati,uharure imbere n’inyuma y’urugo ku buryo nawe ni urangiza iki gikorwa uzitegereza isuku wakoze ukumva mu mutima urishimye cyane.
  5. Kwiga ururimi rushya
    Abantu benshi bafite inzozi zo kwiga ururimi rushya ariko benshi babiburira umwanya.
    Ni ba nawe ufite izi nzozi, iki ni cyo gihe. Iminota 10-15 buri munsi irahagije kugira ngo utere intambwe igana kuri cya kindi wifuza.
    Muri iki gihe ikoranabuhanga ryarabyoroheje hari ama applications menshi wakwifashisha mu kwiga cyangwa se mu bo mubana haramutse hari uzi urwo rurimi wowe wifuza kumenya.
    Ibi byose tuvuze, twese twabishobora, yaba umukobwa, umuhungu, umugabo cyangwa umugore, ntihagire uwitinya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *