Ifoto y’Umunsi: Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye Imyenda ya ‘Made In Rwanda’

Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyenda ya ‘Made In Rwanda’ bitangaza benshi Kuko byasaga nk’ibitunguranye mu maso y’Abanyarwanda kubona Umukinnyi Ukomeye yambara uwo mwenda.

Abakinnyi b’ikipe ikinirira umupira w’Amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson, bagaragaye ku mafoto berekana imyamabaro ifite ‘design’ yo mu Rwanda (izwi nka Made in Rwanda) bijyanye na gahunda yo kumenyekanisha igihugu iriya kipe ifatanyamo n’u Rwanda yiswe ‘Visit Rwanda’ (sura u Rwanda).

Abakinnyi bagaragaye muri iyi myambaro bagaragaza akanyamuneza n’ishema batewe n’iriya myambaro.

Reiss Nelson; Umwe mu bakinnyi bambaye kuri iyi myenda atangaza ko yishimiye iriya myenda by’umwihariko amabara yayo kuko aryoheye ijisho kubi.
Ati: “Ntekereza ko amabara ari meza kandi n’ishati ni nziza iragaragara neza. Iyi myenda ushobora kuyambara ahantu hatandukanye. ”

Iyi myenda yakozwe n’Umunyarwandakazi witwa ‘Joselyne Umutoniwase’ akaba aterwa ishema no kubona imyenda yakorewe mu Rwanda itangira gucururizwa ku rwego Mpuzamahanga by’Umwihariko muri iyi Gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Ati: “Twishimiye ko Arsenal yagize uruhare mu guteza imbere inganda zacu zo guhanga imyambara. Ni ikimenyetso kerekana ko ikerekezo cyacu cyo kohereza ibicuruzwa ku isi bishoboka.”
Muri 2018, Arsenal nibwo yabaye umufatanyabikorwa w’ u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo mu masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu yiswe “Visit Rwanda”.

Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyenda ifite design yo mu Rwanda ‘Made In Rwanda’ bitangaza benshi.

Src: The New Times

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *