Ikihishe inyuma y’igitero abarwanyi bagabye ku ngabo z’u Rwanda zikicamo bane

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020 mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru ,abarwanyi baje baturutse I Burundi bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyabasubije inyuma kikicamo bane kigafata n’imbunda nyinshi n’ibikoresho by’izo ndwanyi.

Naho ku ngabo z’u Rwanda hakomeretse abasirikare bake nabyo bidakabije.

Lt Col Munyengango Innocent umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yagize ati:” barwanyi baje baturutse mu Burundi batugaba ho igitero ku birindiro bya RDF biri mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru. Twabasubijeyo baca aho binjiriye bava I Burundi ariko hapfuyemo abarwanyi bane tubambura imbunda n’ibikoresho by’itumanaho bya gisirikare. Abasirikare bacu batatu bakomeretse byoroheje kandi turizeza abanyarwanda ko RDF izahana abagize uruhare muri ibi bitero bose.”

Akomeza avuga ko urebye umugambi wabo wari ukuza kwica no gusahura abatuye umudugudu w’ikitegererezo uri ahitwa Yanze, mu kilometer kimwe uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Avuga ko aba barwanyi bahise basubira I Burundi mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Gihisi,muri Bukinanyana muri Komini ya Cibitoki.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *