Imico ya Buri muntu bitewe n’Ukwezi yavutsemo: Sobanukirwa Ukwezi wavutsemo n’Imico ikuranga

Imico ya buri muntu bitewe n’Ukwezi yavutsemo: Sobanukirwa ukwezi wavutsemo n’imico ikuranga Ndetse wibuke ubisangize n’inshuti zawe n’ayo imenye imico iyiranga ndetse imenye n’uko yakwitwara bitewe n’ukwezi italiki y’amavuko ye iherereyemo.

Ubu bushakashatsi bwo kumenya imico iranga umuntu bitewe n’ukwezi yavutsemo bwakozwe guhera mu myaka ya kera ariko kugeza ubu buracyakorwa Ku bantu batandukanye.

Nyamara n’ubwo ntawe uhitamo igihe avukira cyangwa ukwezi avukamo; ubushakashatsi bwa siyansi bugaragaza ko umuntu ashobora kwitwara mu buryo runaka bitewe n’igihe yavukiye.

Ubu bushakashatsi bugaragazako imico ufite n’ukwezi wavutsemo akenshi bihura 85%, nk’uko byemezwa n’abahanga mu bya siyansi(science).

Dukora iyi nkuru twifashishije imbuga za murandasi zitandukanye harimo: apost.com, google.com, pinterest.com, youtube.com n’izindi Hanyuma bitugaragariza imico,imimerere,imiterere n’imyifatire by’umuntu bitewe n’ukwezi yavutsemo ari ibi bikurikira:

Sobanukirwa ukwezi wavutsemo n’imico ikuranga bitewe n’uko kwezi:

1. MUTARAMA/JANUARY

Mutarama cyangwa ukwezi kwa mbere niko kubimburira ayandi mezi yose agize umwaka.
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere  bifitemo ubushobozi bwo kuyobora, barigenga cyane, bumvako ibintu byose babishobora ntabundi bufasha bwo kuruhande babonye,bazi gutekereza cyane ku bintu runaka,bazi ubwenge cyane,bazi guhimba udushya,bakunda gukurikiza amategeko abagenga,bakunda kwita cyane ku bintu by’umuco,abantu bavutse mu kwezi kwa mbere kandi usanga iyo ari abahungu bakunda gutereta abakobwa bo mu byaro ndetse n’abakobwa bikaba uko.

Niba waravutse muri uku kwezi: ukunda gutuza,ntukunda ko ibintu byawe byose bijya hanze,ukunda abantu bagutera imbaraga,ukunda kwita ku bintu ndetse no kubyitondera cyane.

N’ubwo umuntu wavutse muri Mutarama atuje ariko azi kubana n’abantu cyane kandi ugasanga rimwe na rimwe ari wa muntu utungurana cyane,ndetse ntibatinya no kuvuga ikitagenda neza.
Niba waravutse muri Mutarama: ukunda kubona abantu bakuri hafi bose bahora bishimye,ntukunda kubona abantu bakuri hafi bababaye cyangwa bafite agahinda.

Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere ntibajya bapfa kurwara ariko banga ahantu hakonje.

Niba waravutse mu kwa mbere uri umuntu mwiza,wizigama cyane ku mafaranga,mbere yo kugira icyo ukora ubanza kubitekerezaho inshuro nyinshi.

2. GASHYANTARE/FEBRUARY

Gashyantare ni ukwezi kwa kabiri mu y’agize umwaka,abantu bavutse muri uku kwezi: urukundo nicyo kintu bimakaza ibihe byose n’aho bari hose, bagira impuhwe cyane,banga ihohoterwa,bakunda kugera ku ntego z’abo  ku buryo iyo atabigezeho biramubabaza cyane agahora yicuza mu buzima bwose,iyo ari abagore bavamo ababyeyi beza cyane,ni abahanga cyane mu gukurura ab’igitsina badahuje,bahindagura buri kanya ibyiyumviro byabo( ku buryo ushobora kubona yishimye mu kandi kanya gato ukabona ababaye),baratuza cyane kandi bakamenya kubana n’abandi, bavugisha ukuri, ni inshuti nziza , bahora bacyeye cyane, bazi icyo bashaka, bakunda kurengera uburenganzira bwabo.

3. WERURWE/MARCH

Werurwe ni ukwezi kwa gatatu mu mezi 12 agize umwaka, ubushakashatsi bukomeza buvuga ko abantu bavutse mu kwezi kwa gatatu: bagira amahirwe cyane, ntibagira ubugugu, barakundwa cyane, ntibakunda kuvuga ku buzima bwabo kereka iyo yakwisanzuyeho, iyo badatuje barasaragurika, bagira ibanga, bagira amarangamutima cyane, bazi kumva no kumvira, bazi kubara inkuru, bashobora gukunda umuntu mw’ibanga rikomeye ntabivuge, bakunda gutembera, bakunda kwitangira abo bakunda, bakunda gufasha, bakunda kwitabwaho, ntakunda kwibagirwa umuntu wamuhemukiye burya.

4. MATA/APRIL

Mata ni ukwezi kwa 4 mu mezi 12 agize umwaka,Dore ngiyi imico ikunda kuranga umuntu wavutse muri uku kwezi:

Baratuje cyane muri bo, bakora ibintu by’abo byose ku murongo, bagira amahirwe, bazi guhanga udushya, bagira isuku, iyo bari ahantu haba hasusurutse cyane ku buryo iyo adahari bigaragara cyane ko hari icyabuze, baratinywa cyane, bazi gufata umwanzuro, bubahiriza cyane gahunda mwagiranye, ntibakunda kubeshya, ni abahanga, ntabwoba bagira, ndetse bazi kujya inama.

5. GICURASI/MAY

Gicurasi ni ukwezi kwa gatanu mu mezi agize umwaka, niba waravutse ku italiki y’amavuko iri muri uku kwezi ; dore imico iranga umuntu wavutse muri uku kwezi: ni abanyempano cyane, barubaha cyane, banga akarengane , bagira amahane ariko agashira vuba, azi kujya inama no kuzigirwa, akunda motivation(umutera imbaraga) , bakunda gukora cyane.

Niba waravutse mu kwezi kwa gatanu uri mwiza mu isura,ugira ibitekerezo byiza, ukunda gutembera ndetse ukunda kurakarira umuntu ukurakaje.

6. KAMENA/JUNE

Kamena ni ukwezi kwa 6 mu mezi agize umwaka,irebere imico iranga abantu bavutse mu kwezi kwa Kamena.

Bazi gukunda, barafuha, baritonda cyane mu rukundo, ntibapfa kwibagirwa ibyahise, banga kuvugwa nabi, bagira umutima mwiza, bagira ikinyabupfura, bazi kubana neza n’abandi, barahindagurika, ntibakunda kugaragaza ibyiyumviro , barambirwa vuba, barababara cyane iyo umubabaje, ndetse rimwe na rimwe bakunda kwimurira undi munsi igikorwa bakagombye kuba bakora.

7. NYAKANGA/JULY

Nyakanga ni ukwezi kwa 7, Nyakanga ni ukwezi kurimo imico itangaje ndetse itandukanye ugereranyije n’andi mezi nk’uko tubigaragarizwa n’ubu bushakashatsi.

Irebere imico iranga umuntu wavutse mu kwa 7:

Bazi kwita cyane ku bandi, barihangana, bagira igikundiro, baratungurana cyane.

Niba waravutse mu kwezi kwa 7 ugaragara nk’umwana mwiza ubundi ukagaragara nk’umwana mubi.

Abantu bavutse muri uku kwezi bayoborwa n’amarangamutima cyane, ntamuntu banga ariko ntawe bagira inshuti ntacyo azabamarira, barasekeje, bagira ibanga, baratuje, ni abanyakuri, bazi guhitamo inshuti, bagira utuntu tw’uducenga cyane, baratekereza cyane, kandi ntibakunda kwihorera.

8. KANAMA/AUGUST

Abantu bavutse muri uku kwezi kwa Kanama(8) ni Abantu umuntu ashobora gusobanura nk’urukundo kuko ari bo bantu bagira urukundo kuruta abandi bose bavutse mu yandi mezi.

Imico ikunze kubaranga ni iyi:

Bita ku bantu babari hafi, ntibajya basenya urugo, ntibajya baca inyuma uwo bashakanye, ntibacibwa inyuma n’abo bashakanye kubera ko urukundo rwabo ari ntagereranywa, bifuza kubona ibyiza muri bagenzi babo kuruta ibibi, bazi kwitegereza ku buryo kubona umuntu mubi biborohera.

Ni abahanga cyane, bazi gutera imbaraga bagenzi babo, biga ibintu mu buryo bworoshye, bagira ibyiyumviro byiza cyane, bagira igikundiro, bazi kubana no kwita ku nshuti.

Abantu bavutse mu kwezi kwa 8 kandi: ntabwoba bagira na buke, bagira ukuri, barikunda cyane ku buryo ikintu cyose kiba kiri mu nyungu zabo, batekereza vuba, bakunze kuba abayobozi kandi beza, ni abanyempano, Ndetse bagira umujinya no kurakara bitunguranye.

9. NZERI/SEPTEMBER

Nzeri ni ukwezi kwa 9 mu mezi 12 agize umwaka, dore imico,imimerere,imiterere n’imyitwarire iranga abantu bavutse ku italiki y’amavuko iri mu kwezi kwa 9 :

Bagira ubwenge cyane, bakunze kuba ahanga mu ishuri, bazi gukunda, bishinja icyaha iyo biyemeje gukora ikintu ntibagikore nyamara ntako batagize, baritonda, bagira amahane ariko make, baratuje cyane, ntibava ku izima, bagira inzika, bagira igikundiro cyo gukundwa n’inshuti zabo cyane.

Abantu bavutse mu kwezi kwa 9 barumvikana, barirata, mu rukundo baragorana ariko iyo agukunze aguha ibye byose n’umutima we.

Niba waravutse mu kwezi kwa 9; wigirira ibanga, uhora ucyeye kandi ufite isuku, ndetse uzi no kuganira cyane.

10. UKWAKIRA/OCTOBER

Ukwakira ni ukwezi kwa cumi mu mezi cumi n’abiri agize umwaka.

Abantu bavutse mu kwezi kwa cumi ni abanyamahirwe cyane, bakunda gutera imbere vuba, bakunze kuvamo ibyamamare, barihangana, ni indahemuka ndetse ntibagorana.

Abantu kandi bavutse mu kwezi kwa 10 bagira amarangamutima cyane, bazi guhitamo ibibabereye, bavugisha ukuri, bazi gufata umwanzuro, bazi kuganira, bakurura inshuti nyinshi cyane, ntibafuha, ntibababara cyangwa ngo bagire ishyari gusa iyo bibaye biba mu buryo bukabije.

11. UGUSHYINGO/NOVEMBER

Abantu bavutse mu kwezi kwa 11 ari n’ako kw’ugushyingo nta matiku bagira, baharanira iterambere cyane , bakunda amafaranga, bakunda kwibazwaho cyane, bakunda ko ibintu byose byanyura mu mucyo, bazi gukora.

Gusa nanone abantu bavutse mu kwezi kwa 11 ntabwo bazi gufata umwanzuro, bagira amarangamutima ahambaye cyane, baba bumva ikintu cyose bashatse gukora cyaba uko babishatse, bakunze kuba abakire, bagira amahane atunguranye, ndetse bakunda umuryango wabo cyane kuruta abandi bantu bose bo ku isi.

12. UKUBOZA/DECEMBER

Ukuboza ni ukwezi kwa nyuma gusoza umwaka kubera ko mu mibare ari ukwezi kwa 12 mu mezi 12 agize umwaka.

Irebere imico n’imyitwarire iranga abantu bavutse mu kwezi kwa 12:

Bahorana ibintu byo gukora, bifuza gukundwa cyane, bifuza cyane guhorana n’abo bakunda, ni abanyamahirwe, bakunze gukira mu buryo butunguranye cyane, baratangaje , ni abizerwa.

Abantu bavutse mu Kwakira usanga ari abantu bazi kuganira cyane, barwanira icyo bakunze, bavugisha ukuri, ndetse bazi gukunda mu buryo bwose.

Niba waravutse mu kwezi kaa 12: wanga kuba wenyine, wanga amategeko utumva neza, ntabwo uzi kwihangana, ntucika intege.

Ndetse abantu bavutse mu kwa 12 ni abantu bagira ahazaza heza cyane.

Ngayo nguko; niba wamaze kubona imico yawe ikuranga sangiza iyi nkuru inshuti yawe n’ayo isobanukirwe n’imico ya buri muntu bitewe n’ukwezi yavutsemo.

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *