Insigamugani: BAGUMYE MU RUGO

Insigamugani ni ijambo rigizwe n’amagambo abiri: “Gusiga” +”umugani.” Gusiga ni inshinga isanzwe y’ikinyarwanda ivuga kurekera ikintu ahantu. Naho umugani ni ubuvanganzo nyarwanda ukaba ipfundo ry’amagambo atondetse neza ukaba umwanzuro w’amarenga ntekerezo. Insigamugani rero ni ugusiga inkuru abantu bakazajya bayikwibukiraho. Habaho insigamugani nyirizina na nyitiriro.Iyi ni nyirizina;

Insigamugani “Bagumye mu rugo” yakomotse kuri COVID-19 ikaba ari indwara iterwa n’agakoko kitwa Korona, yadutse iturutse mu gihugu cy’Ubushinwa ahayinga mu mwaka wa 2020. Iyi ndwara ngo yafashe abantu benshi cyane muri icyo gihugu bamwe barapfa bahasiga ubuzima abandi barayikira.

Bavuga ko ako gakoko kaje kurenga imbi z’Ubushinwa kakagera mu bihugu byinshi cyane byo ku isi.Amamiliyoni y’abatuye isi banduye indwara ako gakoko ka Korona kabateye maze ibihumbi n’ibihumbagiza by’abantu irabahitana.Ngo usibye igihugu cy’Ubushinwa yatangiriyemo iyi ndwara ya COVID-19 yashegeshe ibihugu by’ibihangange ku isi nk’Amerika, Ubutaliyani, Ubufaransa, Esipanye, Ububirigi, n’ibindi.

Icyo gihe ibihugu byinshi kugirango byirinde ikwirakwira ry’iki cyorezo byashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gufunga imipaka ibihuza n’ibindi bihugu,guhagarika utubari n’insengero ariko ingamba yavuzwe cyane ni uko abantu bagombaga kuguma mu rugo ntibasohoke ngo bage hanze.

Abagabo bajyaga babyuka bajya gushaka ibitunga umuryango bagumye mu rugo basangira n’abana n’umugore kubyo basigaraga barya harimo no kunywa igikoma.

Binavugwa ko hari abakobwa bari baragiye gusura abahungu nabo bagumayo kuko bitari byemewe kwambukiranya uturere.

Hari abakobwa bendaga gushyingirwa nabo bagumye mu rugo kuko ubukwe butari bwemewe gutaha muri icyo gihe.

Hari kandi abashoferi b’imodoka n’aba za moto bagumye mu rugo kuko iyo mirimo iri mu yahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Abanyeshuri n’abarezi babo bagumye mu rugo ntibasubira mu bigo by’amashuri kuko bitari byemewe kugirango hatabaho ikwirakwira ry’icyo cyorezo. Hashyirwa amasomo kuri murandasi, televiziyo na radiyo bakigira mu rugo.

Abakirisitu n’abayisiramu ndetse n’abandi bahuriraga ahantu hatandukanye basenga nabo bagumye mu rugo kuko kugirango hatabaho ikwirakwira ry’icyo cyorezo ntago abantu bagombaga guhurira hamwe ari benshi. Hagati y’umuntu n’undi hagombaga kuba harimo byibuza intera iri hejuru ya metero.

Abacuruzi b’imyenda n’abandi batacuruzaga ibyo kurya,ibikoresho by’isuku n’ibindi by’ibanze nabo bagumye mu rugo.

Bamwe mu bakozi b’inzego zitandukanye nabo bagumye mu rugo aba ariho bakorera imirimo yabo bifashishije ikoranabunga.

Bamwe mu bantu batagumye mu rugo harimo abakoraga ibijyanye n’ubuhinzi, ubuvuzi, na banki naho abandi benshi badafite aho bahurira n’ibi bagumye mu rugo.

Ibihugu byagiye bifata igihe runaka cyo gushyira mu bikorwa ingamba twavuze haruguru ndetse byagiye biba ngombwa ko cyongerwa kuko icyorezo kitari cyakagabanyije ubukana.

Cyokoza icyo cyorezo cyaje kurangira abantu basubira mu mirimo yabo barongera babona umucyo ubamurikira ababuranye barahura bongera kuganira.

Kugeza ubu rero iyo babonye umuntu wagumye mu rugo kubw’impamvu runaka nibwo baca uyu mugani ngo “Bagumye mu rugo” bashaka kwibutsa cya cyorezo cya Koronavirusi.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *