Kamonyi abagizi ba nabi batanu Polisi yabataye muri yombi

Mu itangazo riri ku rukuta rwa tuwita rwa Polisi y’u Rwanda rivuga ko tariki ya 16 Mata 2020, mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge, yafashe abantu batanu barimo gutema ishyamba rya Leta riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge akagari ka Gahinga, Umudugudu wa Ryabimata.

Polisi ivuga ko Abafashwe ari Kayitare Berchimans w’imyaka 45, Sindambiwe Michel w’imyaka 37, Nyirabahire Monica w’imyaka 34, Nyirabarera Anathalie w’imyaka 64 na Nyambuga Consolee w’imyaka 68.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Sylivestre Twajamahoro yavuze ko Polisi yari Imaze iminsi ifite amakuru ko iryo shyamba ryangizwa n’abantu bataramenyekana baritemamo ibiti bakabyasamo inkwi, zimwe bakajya kuzigurisha izindi bakazican mu ngo zabo. Yagize ati” tukimara kubona ko ririya shyamba ririmo gutemwa twahise dutegura igikorwa cyo gufata abaryangiza. Ku mugoroba wo kuwa 16 Mata ahagana saa 18h30 nibwo twafashe bariya bantu batanu bari gutemamo ibiti.”

CIP Twajamahoro yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurinda amashyamba n’ibindi bidukikije ati ”abaturage tubagaragariza ko kwangiza amashyamba ari icyaha gihanwa n’amategeko, kabone niyo ryaba ari ishyamba ryawe witereye mbere yo kurisarura ubanza kubyakira uburenganzira. Tubagaragariza ko amashyamba ariyo akurura imvura ndetse akatugezaho umwuka duhumeka, abaturage tubasaba kugira uruhare mu kuyabungabunga babona uyangiza bakihutira gutanga amakuru.”

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

Icyaha kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyakaitatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafarangay’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000 FRW), nk’uko ingingo ya 59 y’itegeko ryo No 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ribivuga.

Source: Rwanda National Police (Police.gov.rw)

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *