Kamonyi: umusore yasanzwe mu giti yapfuye

None kuwa 14 Mata 2020 mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Nyarubaka Akagari ka Kambyeyi Umudugudu wa Kabuga hasanzwe umusore w’imyaka 18 witwa HAKIZIMANA Jean de Dieu mu giti yapfuye aziritse umugozi mu ijosi.

Ku murongo wa telefoni twaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Bwana UDAHEMUKA Jean Damascene adutangariza ko ayo makuru ariyo ariko bataramenya icyamwishe niba yiyahuye cyangwa hari uwamwishe akamumanika mu giti. Yatubwiyeko bakomeje gukurikira icyaba cyateye urupfu rwa nyakwigendera.

Ibindi kuri iyi nkuru turakomeza kubibakurikiranira tukaza kubibagezaho…

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Kamonyi: umusore yasanzwe mu giti yapfuye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *