Karabaye: Kirehe Umugabo arashijwa gusambanya Umukobwa we yibyariye

Karabaye: Kirehe Umugabo arakekwaho gusambanya Umukobwa we w’Imyaka 10

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko utifuje ko Amazina ye atangazwa atuye mu Murenge wa Musaza wo mu Karere ka Kirehe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB(Rwanda Investigation Bureau), akekwaho gusambanya umwana yibyariye ufite imyaka 10.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ihereye mu Murenge wa Kigarama mu gihe hategerejwe ibizamini by’Abaganga byemeza ko uyu Mukobwa yasambanyijwe koko.

Aya mahano Atamenyerewe mu Muco Nyarwanda biri guhwihwiswa ko yaba yarabereye bwihishwa mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge Musaza wo mu Karere ka Kirehe.
Biravugwa ko Amakuru yo gusambanya uyu mwana ngo yatanzwe n’uyu mwana nyuma yo kubiganiriza bagenzi be ko papa we yamuryamishije hasi akamwambura agakariso ubundi akamukora ku gitsina hanyuma agakora ayo marorerwa…

Andi makuru dukesha Urubuga igihe.com avuga ko Ubusanzwe uyu mugabo amaze imyaka ibiri atabana n’umugore we aho umugore yaje kwahukana nyuma yo kugirana amakimbirane n’Umugore we ,gusa ayo Makimbirane bari bafitanye atigeze atangazwa.
Tariki ya 10 Kamena ngo uyu mugabo yagiye kwa Sebukwe kureba umugore we asanga badahari hari uwo mwana wenyine niko guhita amukorera ayo marorerwa, Bigatuma benshi bibaza niba ari kwa kuribwa n’Umubiri kwa Kigabo n’ubwo abenshi bavuga ko atari kubikorera umwana we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo ukekwaho ayo mahano bamaze kumuta muri yombi nyuma yaho umwana we abahamirije ko yamuryamishije akamukora ku gitsina.

Ati “Ni ugukekwaho, kuko umwana yabiganirije bagenzi be, avuga ko se yamusanze aho baba na nyina kuko nyina amaze imyaka ibiri yarahukanye batabana na se, arangije amuryama hejuru amukora ku gitsina, byabaye tariki ya 10 uku kwezi twe tubimenya tariki ya 13 umwana abiganirije bagenzi be.”

Bihoyiki yakomeje avuga ko bakibimenya bihutiye gufata uyu mugabo bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga naho umugabo arafunze, umwana twaramwibarije arongera abidusubiriramo neza.”

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *