Karabaye: Mu Rwanda habonetse Abanyamideli bambara Amasafuriya, Po, Ibiyiko, Imisumari, … AMAFOTO

Byabaye inkuru y’akataraboneka ndetse y’agatangaza ubwo kuri televiziyo y’igihugu cy’u Rwanda, umunyamakuru Lucky yatumiye mu kiganiro abanyamideli baje bambaye amakoti ariho ubuhanga buhanitse ndetse bo bita ‘creativity’ ni kuri uyu wa mbere 15 KANAMA 2020 saa 11:00 AM kuri RTV.
Abanyamideli baje mu isura idasanzwe babita ‘ibisazi design nyabyo’ bimwe mu byo bakoresha bakora imyenda y’abo bambara harimo ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’ibindi bitandukanye nk’uko tugiye kubigarukaho mu mafoto.

‘Ibisazi Design Nyabyo’ bavuga ko bashaka kuzana mu ruhando rw’imideli ku rwego mpuzamahanga.

Reba amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa by’iri tsinda ryiganjemo abasore bambaye imyambaro y’akataraboneka.

Ntibyari bimenyerewe ko Abanyamideli bashobora gukoresha ibikoresho bisa nk’ibyajugunywe mu ngaranti bikabyazwamo amakoti, amapantaro, ibisarubeti, n’ibindi.

src: Instagram Photos

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *