Nyuma y’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari aketsweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage,agashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) ubu umuyobozi w’akarere ka Karongi MUKRUTESI Vestine yasohoye ibaruwa ihagarika uyu Gitifu ku kazi by’agateganyo. .

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya niba koko iyi baruwa ari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wayisinyeho ari ntiyabasha kutwitaba tumwandikiye ubutumwa bugufi ntiyahita abusubiza. Tumenye ibindi bitandukanye n’aya makuru twayabagezaho.