Karongi umurambo w’umwana w’imyaka 16 wasanzwe umanitse mu giti.

Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2020 nibwo mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gitesi, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gasharu, hasanzwe umurambo w’umwana w’imyaka 16 umanitse mu ishami ry’igiti uziritse umugozi amaguru akora hasi.

Abaturage bavuga ko nta myitwarire mibi bari bazi kuri uyu muhungu ndetse nta n’ingeso mbi zamurangaga yari umuntu wishakishiriza ubuzima acuruza ubucokori. Iwabo w’uyu mwana baherukaga kwimuka ariko ku munsi w’ejo akaba yaragaragaye ku itongo aho bimutse.

Igiteye urujijo n’uburyo umurambo wa nyakwigendera wari uziritse mu ishami ry’igiti bikaba bikekwa ko atiyahuye ahubwo ari abamwishe bakamumanikamo.

NIYONSABA Cyriaque umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yatangaje ko bigoye kwemeza ko yiyahuye bitewe n’ahantu umurambo wasanzwe umanitse amaguru akora hasi. Yavuze kandi ko hari umuntu wabonywe bwa mbere ku murambo w’uriya muhungu ubu akaba ari mu nzego z’umutekano ngo afashe mu iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wapimwe n’ibitaro bya Kibuye. Uyu Murenge bivugwa ko hakunze kugaragara urugomo cyane, inzego z’umutekano nazo zikomeje iperereza ngo harebwe ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mwana.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *