La casa de papel: Filme yakunzwe cyane Money Heist part 4 yageze hanze

La casa de papel (money heist) ubu igice cya kane cyageze hanze

Iyi ni filime yakunzwe cyane kuva mu myaka mike ishize, nyamara yatangiye ifatwa nk’ibintu biraho, itambuka muri Espagne kuri Televiziyo yitwa Antena 3, itangira igizwe n’uduce 15 twanditswe na Álex Pina.

Mu 2017 Netflix yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

Ni filime ikundwa cyane n’abaryoherwa no kureba filime zirimo imirwano (Action) kandi zifite inkuru zikomeye, igaruka ku itsinda ry’amabandi umunani, agenda yiha amazina agendeye ku mijyi, Tokyo, Moscow, Berlin, Nairobi, Rio, Denver, Helsinki na Oslo.

Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari €2.4 bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67.

Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya gatatu kijya kurangira Nairobi akaraswa, Lisbon agafatwa ndetse bigakekwa ko yapfuye ku buryo abandi baba baheze muri iyo nyubako.

Iyo filime iri mu cyesipanyole (Spanish) ariko hari iyasemuwe mu Cyongereza binyuze mu bandi bakinankuru, ariko ku babishaka iguma mu rurimi rwayo, hasi hakiyandika amagambo y’Icyongereza.

Igice cya gatatu cy’iyi filime nicyo cyatumye iyi Money Heist cyangwa La Casa de Papel iba filime ya mbere itari mu cyongereza yarebwe cyane mu cyumweru cya mbere igiye hanze. Bibarwa ko yarebwe na miliyoni 34 z’ingo mu cyumweru cyayo cya mbere gusa.

Nyuma yo gusohoka kw’iki gice cya kane kigizwe n’uduce umunani, abantu bashobora kuyireba mu buryo butandukanye haba kuri internet, cyangwa abayikeneye bakaba bayimanura (download) bakayirebera muri mudasobwa cyangwa mu bindi bikoresho.

iyi film ya Money Heist ushobora kuyirebera kuri Netflix ku bikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, tablets, televiziyo na mudasobwa.

Money Heist cyangwa se La casa de papel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *