Machester city itahanye intsinzi mu gihe Arsenal yo itahanye amarira n’imvura y’ibitego

Ikipe ya Manchester City yihanije Arsenal iyinyagira ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona y’Ubwongereza wagombaga kuba muri Werurwe ariko uhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.

Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 6 itsindwa na Manchester City yari yerekeje ku kibuga Etihad ariko yahanyagiriwe ibitego 3-0 ndetse inahabwa ikarita itukura ya David Luiz.

Arsenal yabanje gutungura abakunzi ba ruhago,ubwo umutoza wayo Arteta yakuraga Mesut Ozil mu bakinnyi bagombaga gukina uyu mukino kandi yari amaze iminsi akora imyitozo.

Arteta yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abakiri bato aho abarimo Saka,Willock na Nketiah babanje mu kibuga mu gihe abakinnyi bamenyereye nka Ceballos,Lacazette na David Luiz babanje hanze.Ku ruhande rwa City umwana muto Eric Garcia wari mu mutima w’Ubwugarizi niwe watunguranye mu babanje mu kibuga.

Arsenal yahuye n’uruva gusenya kuko ku munota wa 08 w’umukino yatakaje umukinnyi Granit Xhaka asimburwa na Dani Ceballos hanyuma ku munota wa 24 nabwo Pablo Mari aravunika asimburwa na David Luiz.

Manchester City yari ku kibuga cyayo yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Raheem Sterling ku ikosa rikomeye ryari rimaze gukorwa na David Luiz wananiwe gukura umupira imbere y’izamu awihera uyu mwongereza wasigaye wenyine atera ishoti rikomeye mu izamu.

David Luiz winjiye mu kibuga asimbuye yongeye kuzonga Arsenal kuko ku munota wa 49 yakuruye Riyad Mahrez amutura hasi mu rubuga rw’amahina,umusifuzi Anthony Taylor atanga penaliti ndetse anaha uyu munya Brazil ikarita itukura.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Kevin De Bruyne bituma City yizere gutsinda uyu mukino cyane ko yarushaga bikomeye Arsenal.

Manchester City yabonye igitego cya 3 ku munota wa 90 gitsinzwe na Phil Foden nyuma y’aho Aguero yasigaranye n’umunyezamu Leno aramuroba umupira ugarurwa n’umutambiko usanga Foden aho ahagaze awushyira mu rushungura.

Arsenal ntiyabashije kubona igitego cy’impozamarira ndetse n’umutoza wayo Arteta ntiyahiriwe n’ikibuga cya Etihad yari amenyereye nk’umutoza wungirije Guardiola.

Mu mikino 29 ya Premier League imaze gukinwa,Arsenal ni iya 9 n’amanota 40 mu gihe City ari iya kabiri n’amanota 60.Liverpool niyo ya mbere na 82.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa 3,Aston Villa yanganyije na Sheffield United 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *