Minisiteri ya Siporo yemeje ko hari amakipe yatanze ibyangombwa bya COVID-19 bitari byo

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yemeje ko muri raporo bahawe ku makipe y’umupira w’amaguru byagaragaye ko hari ayatanze ibyangombwa by’ibihimbano by’ibipimo bya COVID-19.

Guhimba no kubeshya ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 bimaze iminsi ibikorwa na bamwe nk’uko biherutswe kugarukwaho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wavuze ko bimaze kugaragara ko hari abahimba ibisubizo bakagaragaza ko ari bazima.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari n’amakipe yabeshye ku byangombwa bya COVID-19 ndetse babishyikirije inzego zibishinzwe ngo zibikurirane.

Ati “Byagiye bigaragara ko hari abagiye bagaragaza ibyangombwa bitari byo. Ubu sinakubwira ngo ni amakipe runaka yakoresheje ibyo kuko biracyari mu bugenzuzi. Twarabibonye birahari kandi twabishyikirije inzego zibishinzwe ngo zibikurikirane.”

Shampiyona y’Igihugu yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020 nyuma y’uko hari amakipe amwe n’amwe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko muri ayo makipe yagaragayemo ubwandu harimo Rayon Sports, Rutsiro FC, AS Kigali, Marines FC, Amagaju FC n’ayandi.

Yavuze ko mu yandi makosa yatumye Shampiyona ihagarikwa harimo kuba nko ku mukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC, iyi kipe yo mu Karere ka Muhanga yarakinnye itipimishije ndetse akaba ari uko byagenze kuri Bugesera FC yahuye na Espoir FC ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Ku mukino wahuje Rayon Sports na Rutsiro FC, abakinnyi babiri ba Rayon Sports babanje mu kibuga barwaye COVID-19 mu gihe abandi bari bafite iki cyorezo babanje ku ntebe y’abasimbura.

Minisitiri Munyangaju yagize ati “Icyo gihe hasabwe ko abakinnyi basohoka cyangwa umukino ugahagarara. Ibyo ntibyakozwe. Ibyo ni ibigaragaza ko hari icyuho cy’uko abantu batumvise neza ko bagomba kurinda ubuzima bw’abantu nk’uko gahunda ya Leta imeze, yo kurinda Abanyarwanda bose.”

“Uyu munsi ntabwo twifuza ko siporo ariyo yaba icyuho cyo kuba abantu bakwandura COVID-19.”

Hari amakuru avuga ko kugira ngo Rayon Sports yisange iri gukinisha abakinnyi barwaye COVID-19 ariko uko yabeshye komiseri w’umukino wayihuje na Rutsiro FC, ikerekana ibipimo bishaje mu gihe ibishya bitagaragajwe.

Indi kipe ishyirwa mu majwi ko yaba yarahimbye ibisubizo bya COVID-19 ni Gasogi United, ariko Umuyobozi wayo, Kakooza Nkuriza Charles, yabwiye IGIHE ko ntaho buriye n’ukuri.

Ati “Bazabaze, bagende babaze RBC [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima], Gasogi United ni yo kipe yakinnye mu masaha 48 yamaze kubona ibisubizo by’ibipimo, niba baragize ikibazo cyabo, ntibakajye bajya guteza abandi ibibazo. Ibi bandika…Hari ibyo mbonye ngo Gasogi ibyihisha inyuma, ibihe se? Ku ruhande rumwe mureke twubahe, tureke kwigira bajeyi. “

Shampiyona yahagaritswe mu gihe hari hamaze gukinwa iminsi itatu yayo, ariko imikino yari imaze gusubikwa ni umunani irimo ine yasubitswe kubera COVID-19, yagombaga gukinwa n’amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu ndetse n’indi ine yari gukinwa n’amakipe ya APR FC na AS Kigali yari mu marushanwa Nyafurika.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari amakipe byagaragaye ko yatanze ibyangombwa bya COVID-19 bitari byo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *