
Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya COVID-19 ubu abantu benshi ku isi bakaba bamaze kwandura iki cyorezo abandi kikaba cyarabahitanye. Mu bushakashatsi bwakozwe rero bwagaragazaga ko bigoye ko iyi ndwara yagera mu nyamaswa by’umwihariko amatungo abana n’abantu.
Inkuru dukesha Ijwi ry’amerika, igitangazamakuru gikorera i Washington DC iravuga ko kuri uyu wa gatanu abayobozi bashinzwe ubuzima mu Bubiligi batangaje ko iyo njangwe yandujwe Corona Virus na nyirayo wari uyirwaye.
Abavuzi bakaba batangiye kuvura iyo njangwe bakaba bavuga ko ubu yatangiye koroherwa.