Mu gihe ibiribwa birushaho guhenda akagwa ko ngo karamanutse

Featured image

Urwaga ni inzoga ya kinyarwanda yengwa mu bitoki bagakamura umutobe wabyo bakavanga n’agafu k’amasaka y’amakoma bagapfundikira bagafureba neza mu masaha 24 na 48 ruba ruhiye.

Urwagwa

Nyuma y’uko Leta ihagaritse utubari by’agateganyo kubera icyorezo cya COVID-19 abaturage bo mu byaro by’umwahariko abahinzi b’urutoki rwengwamo inzoga bavuga ko bahuye n’igihombo gikabije kuko batakibona aho bagemura urwagwa. Hari abaturage bamwe na bamwe ubwo hafatwaga umwanzuro wo gufunga utubari bari bamaze gutema ibitoki abandi barabitaze bareba kuzimena bahitamo guhombywa n’abanywi babafatiranye bazigura kuri make.

Hirya no hino aho twageze twasanze abaturage bidoga bati n’utarwiguriraga ubu arabasha kurugura. Icupa ryaguraga hagati ya 300 na 400 ubu bararigura hagati ya 150-200.

Si urwagwa gusa rwabahombeye ndetse n’imineke nayo igiciro cyayo cyaraguye cyane aho imineke itatu ya fiya yaguraga amafaranga ijana y’amanyarwanda ubu iragurwa mirongo itandatu yonyine.

Hari abaturage kandi batubwiyeko aho kugirango ibitoki byabo bihire mu rutoki biribwe n’inyoni bemera bagapfa kubyengamo urwagwa bagafata ayo babonye. Twababajije niba ibi atari ukwimurira utubari mu ngo batubwira ko haza umuntu azanye akajerekani bakamushyiriramo akagatahana cyane ko ubu rugura make ngo nta minota 10 ishira batamaze ijerekani ebyiri za litiro 20 imwe imwe.

Nubwo ariko badutangarije ibi twe dusanga mu byaro batarubahiriza neza amabwiriza ya Leta yo kutegerana no kutirema udutsiko kuko hari igihe bahurira aho rwahiye barenze umwe ntibibuke no gusiga intera byibuza ya metero hagati y’umuntu n’undi.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *