Mu Rwanda Abarwayi 4 bakize COVID-19

Kuri iki cyumweru tariki ya 05/04/2020 nibwo abarwayi 4 mu barwayi 102 banduye CORONA VIRUS mu Rwanda byatangajwe ko bakize neza ubu bakaba basezerewe mu bitaro basubiye mu miryango yabo.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko aba basezerewe bamaze iminsi bakorerwa ibizami ngo barebe ko nta bwandu bwa COVID 19 bukibarimo bagasanga ntabukirangwa mu mibiri yabo. Aba basezerewe harimo abanyarwanda 3 n’umurundi 1 bose bakaba 4. MINISANTE kandi yatangaje ko hari abandi barwayi benshi bameze neza bategerejwe gukorerwa ibizami nabo bakaba basezererwa mu minsi ya vuba.

Abantu benshi bari bafite amatsiko yo kumenya niba muri aba basezerewe harimo umuhinde ari nawe wagaragaweho icyorezo bwa mbere mu Rwanda, ariko MINISANTE yatangajeko ubwandu butaramushiramo neza ariko nawe hasigaye igihe gito bukamushiramo agasezererwa.

Muri aba basezerewe harimo abagaragaweho uburwayi ku itariki ya 16 na 19 Werurwe 2020. Abandi barwayi nabo bameze neza ntawe urembye ndetse bakaba bafite ikizere cyo gukira.Bakaba bakomeje kuvurirwa I Kanyinya.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ahubwo bagakomeza gukurikiza amabwiriza n’ingamba za Leta mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya CORONA VIRUS.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *