Muhanga umusore w’imyaka 17 ari mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho guhohotera umwana w’imyaka 3

Ku munsi w’ejo tariki ya 07 Mata mu masaha y’igicamunsi nibwo hamenyekaye inkuru y’umusore w’imyaka 17 utuye mu mudugudu wa Bahimba akagari ka Rwasare umurenge wa Mushishiro ukekwaho ko yafashe umwana w’imyaka itatu ku ngufu.

Umuturage umwe utuye hafi y’ahabereye icyaha yabwiye isiyose.rw ko Se w’uyu mwana yanyuze hafi y’iwabo w’uyu musore akumva inyakiramajwi(radiyo) iri kuvuga cyane ariko yumva n’ijwi ry’umwana urira akagirango riravugira muri radiyo arakomeza arigendera. Nyuma ariko byaje kumwanga mu nda atuma umukobwa umwe wakundaga kuba ari kumwe n’uwo mwana kujya kumurebera ko umwana we ari kuri uwo musore yumvise ijwi ry’urira. Uwo mukobwa yahageze asanga hakingiyemo imbere arakomanga cyane nyamusore agezaho aza kumukingurira hashize akanya ka kana nako kaba karasohotse ubona ko karize, akabajije kamubwirako yakajyanye ku buriri akakaryama hejuru akakabwira ko agiye kukigisha gutwara moto maze agafata inyoni ye akayishyira mu yako kana. Ubwo nibwo yajyanye akana ahura na se akana kamubwira ibyabaye yihutira kubimenyesha umuyobozi w’umudugudu maze bashyikiriza ibiro by’ubugenzacyaha sitasiyo ya Mushishiro uyu musore ukekwaho guhohotera uyu mwana.

Ku murongo wa telefoni muri iki gitondo twavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwasare atubwirako nawe amakuru yayamenye ariko bikiri gukekwa hategerejwe igisubizo cya muganga kuko umwana yajyanywe gupimwa ku bitaro i Kabwayi.

Uyu musore aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo y’133 ibonela mu gitabo cy’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018. Iyi ngingo ivuga ko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 bihanishwa igifungu cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu z’inyoroshyacyaha.

Ibindi kuri iyi nkuru turakomeza kubikurikirana mukazabimenya mu makuru yacu ataha.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Muhanga umusore w’imyaka 17 ari mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho guhohotera umwana w’imyaka 3”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *