Musanze Gitifu w’umurenge yatawe muri yombi na RIB

Gitifu w’Umurenge wa Gacaca ho mu karere ka Musanze Bwana KANYARUKATO Augustin ubu arabarizwa mu maboko ya RIB, Stasiyo ya Muhoza, akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuturage witwa MUNYANEZA mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akaba yarafungiye uyu muturage  ku biro by’Umurenge akamumazamo iminsi 6 amuziza kubaka mu buryo bunyuranije n’amategeko. yamuciye n’amafaranga ibihumbi Magana atatu y’amanyarwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandatribune.com avuga ko mu kiganiro bagiranye na Mayor w’Akarere ka Musanze Madame NUWUMUREMYI Jeanine yemeje aya makuru aho yagize ati:” Koko Kanyarukato Augustin wari  Umunyamabanga nshingwabukorwa y’umurenge wa Gacaca namenye ko afitwe na RIB Station ya Muhoza ,hari ibyo yari imukurikiranyeho ,gusa sindamenya amakuru yose RIB niyo iribuze kugira ibyo idutangariza byuzuye, kuko kugeza ubu ntayandi makuru nange mfite.”

Umwe mu baturage babyiboneye utifuje ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yabwiye Rwandatribune.com ko icyo bakeka  ari uko uyu Muyobozi yaba akurikiranyweho ko yafunze umuturage witwa Munyaneza amushinja kubaka mu buryo butemewe,akamumazamo iminsi itandatu nta rwego na rumwe rubizi,yagize ati:Munyaneza yafunzwe na Gitifu wacu amuca ibihumbi 300 by’amande,Munyaneza abona ibihumbi ijana umugore yari avuye kuguzaguza agira ngo arekurwe Gitifu akora gitansi y’ayo mafaranga ariko ntiyamurekura kugeza ubwo RIB yinjiye mu kibazo,si Munyaneza gusa uyu mu Gitifu yirirwa afunga abaturage ngo ntibatanze mituweli mbese nyine Kasho y’umurenge ihora yuzuye”.

Uyu muyobozi ahamijwe n’urukiko iki cyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, nkuko bigaragara mu gitabo cy’amategeko y’uRwanda itegeko No:068/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,mu ngingo yaryo ya 151.

Twahamagaye umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Madame Marie Michelle UMUHOZA ngo twumve icyo abivugaho ntiyabasha kwitaba telefoni. Ibindi kuri iyi nkuru turakomeza kubikurikirana.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *