Mwihorere shenge mwe mwese mutamenye aho abanyu baguye ngo mubashyingure
Mwihorere shenge mwe mwese mutakibuka amasura y’abanyu kubera impamvu zitandukanye
Ihorere shenge muvandimwe utagira n’umwe muvukana
Mpore mpore muvandimwe wapfakaye ukamugazwa nan’ubu ukaba ugowe n’ubuzima
Mwihorere shenge mwe mwese mwakorewe ibya mfura mbi n’ababisha
Mwihorere shenge mwe mwavukijwe ababandimwe batagize amahirwe yo kuvuka
Ihorere shenge mubyeyi wabaye incike kandi warabyaye nyampinga na Migabo
Ihorere Rwanda gihugu cyacu cyabonye ishyano ndengakamere rya jenoside yakorewe abatutsi Mata 1994